Yanditswe Oct, 05 2021 18:24 PM | 59,905 Views
Kuri
uyu wa Kabiri, Ambasaderi w’u Rwanda muri
Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo
gishinzwe ibijyanye no kubaka imihanda ya Gariyamoshi muri icyo gihugu, Masanja
Kadogosa
Aba bayobozi bagiranye ibiganiro bigamije kumenya aho gahunda yo kubaka umuhanda wa gariyamoshi Isaka-Kigali igeze.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo, iherutse gutangaza ko mu bihe bya vuba hatangira ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu 2018, nibwo ibihugu byombi byashize umukono ku masezerano yo gutangira kubaka uyu muhanda. Kuva icyo gihe hatangiye inyigo y’ibizakenerwa, aho amafaranga azaturuka n’ibindi.
Inyigo iheruka gukorwa, igaragaza ko u Rwanda rukeneye miliyari 1.3 z’amadorali ya Amerika, azarufasha kubaka iyi ireshya n’ibilometero 138.
Tanzania yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3 z’amadorali.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda batumiza n'abohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga, baherutse kubwira RBA ko gukura ibicuruzwa ku byambu bitandukanye birimo nka Dar es Salam muri Tanzania na Mombasa muri Kenya, bifata igihe kinini kugira ngo bigere mu Rwanda.
Umwe muri aba ni Nshimyumuremyi Eric wagize ati ''Hari n'igihe ibicuruzwa bigera ku cyambu bigatinda kubera nk'imirimo iba iri kuhakorerwa, icyambu tukagihuriraho turi benshi, urumva uko bihatinze bikazanafata na ya minsi biri mu nzira bifata igihe kinini.''
Na ho Hakizimana Shema Gregoire ati ''Gari ya moshi iramutse ibonetse ubucuruzi bwagenda neza byonyine nko ku kiguzi cya transport nko kuva Mombasa cyanhwa Dar es Salam ugera i Kigali ubundi byazaga n'amakamyo, igihe bije n'amakamyo ikiguzi cyabyo kiba kiri hejuru ariko igihe haza gari ya moshi kuko yatwara ibintu byinshi icyarimwe birumvukana ko ikiguzi cyagabanuka kandi bikaza mu buryo bwihuse.''
Hakizimana yavuze ko gari ya moshi izaba igisubizo gikomeye ku bacuruzi bakoreshaga amafaranga menshi batumiza ibicuruzwa hanze.
James Habimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru