Yanditswe Jul, 28 2021 18:45 PM | 35,579 Views
Ambasaderi mushya w'Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré
aratangaza ko intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kuvugurura umubano w'ibihugu
byombi idateze gusubira inyuma, ndetse ko ari umusingi ukomeye agiye kubakiraho
mu nshingano ze.
Ambasaderi Anfré ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu, ubwo we na bagenzi be bo mu bihugu by'Ubwongereza na Nigeria bashyikirizaga Perezida Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Imyaka 6 yari yirenze igihugu cy'Ubufaransa kidafite ugihagarariye mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, kuko kuva muri Nzeri 2015 ubwo Michel Flesch wari kuri uwo mwanya yasubiraga mu gihugu cye akazi ke kasigaye gakorwa na Jérémie Blin wari chargé d'affaires muri ambasade y'Ubufaransa i Kigali ndetse nawe akaba yari aherutse kusa ikivi cye.
Nyuma yo gushyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Ubufaransa mu Rwanda, Ambasaderi Antoine Anfré yagaragaje ko nubwo umubano w'ibihugu byombi wanyuze mu bihe bigoye mu myaka 27 ishize, yizeye ko intambwe imaze guterwa ari umusingi ukomeye agiye kubakiraho.
Yagize ati “Kubera iriya raporo Duclert, kubera uruzinduko rwa Perezida Macron paji nshya yarafungutse mu mibanire y'ibihugu byombi. Hamwe n'ikipe yose ya ambasade rero turi hano kugirango ibyo impande zombi ziyemeje muri urwo ruzinduko bishyirwe mu bikorwa.” “Birumvikana ko kubera intego zikomeye dufite byose bidashobora gupfa koroha ariko ntabwo nshidikanya ko tuzabigeraho. Iyo witegereje ubushake bushya buhari muri politiki y'ibihugu byombi, ukareba ibyangombwa birimo inzu ndangamuco ya Francophonie i Kigali yatashywe na perezida Macron mu ruzinduko aherukamo ndetse n'ikigega cy'Ubufaransa gishinzwe iterambere cyikaba kigiye gufungura ishami ryacyo i Kigali mbere y'uko uyu mwaka urangira, ukareba ibigo by'abafaransa bikorera hano nka Bolloré usanga hari byinshi twakubakiraho tugatera intambwe ndetse mu myaka runaka iri imbere tukagera ku musaruro ushimishije.”
Ambasaderi Antoine Anfré ashimangira kandi ko umubano w'ibihugu byombi uzubakira ku bwubahane kuko impande zombi zikeneranye.
Ati “Birumvikana ko u Rwanda rukeneye abafatanyabikorwa mu iterambere ariko kandi n'Ubufaransa nabwo bukeneye umufatanyabikorwa mushya muri politiki yabwo y'ubutwererane na Afurika. Mufite ubumenyi ndetse hari n'ibindi mukeneye ariko natwe ubwo bumenyi turabufite tugakenera n'ibindi kandi ndatekereza ko natwe tubakeneye.”
Undi washyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ni Omar Talal Ali Daair, ambasaderi mushya w'igihugu cy'Ubwongereza, washimangiye ko mu byo ashyize imbere ari ugukomeza gufatanya n'u Rwanda ngo inama ya CHOGM izabera i Kigali umwaka utaha izagende neza.
Yagize ati “Ndatekereza ko inama ya CHOGM ari igikorwa cy'ingirakamaro cyane twitegura mu ntangiriro z'umwaka utaha. Turimo gukorana bya hafi na guverinoma y'u Rwanda kandi nizeye ntashidikanya ko ari igikorwa cyizagenda neza cyane ariko ni n'amahirwe yo guhurira hamwe twese ngo tuganire ku ngingo z'ingirakamaro duhuriyeho nk'abafatanyabikorwa muri Commonwealth harimo imiyoborere, imihindagurikire y'ikirere, ubucuruzi n'ubuhahirane. Ndatekereza ko izaba inama y'ingirakamaro kandi nzakomeza gukorana na guverinoma y'u Rwanda mu myiteguro.”
Ambasaderi Aishatu Aliyu Musa wa Nigeria we avuga ko ashyize imbere guteza imbere ishoramari n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.
Ati “Ibiganiro nagiranye n'umukuru w'igihugu byibanze ku mibanire myiza isanzwe hagati y'ibihugu byacu byombi kandi namwijeje ko nzakora ibishoboka byose tukubakira ku byiza bisanzwe bihari. Dusangiye byinshi hagati y'u Rwanda na Nigeria. Dufite amasezerano y'ubufatanye mu nzego 3 kandi yubahirizwa harimo ajyanye n'imyitozo mu bya gisirikare, ajyanye n'imikoreshereze y'ikirere ndetse n'ayo kubaka ubushobozi bw'abakozi binyuze mu mahugurwa.”
“Ubu tuvugana kandi turimo kunoza ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ihuriweho n'impande zombi kandi amasezerano ayishyiraho arasinywa vuba kandi binyuze muri iyo komisiyo tuzunguka byinshi mu nzego zirimo politiki, ubukungu, imibereho myiza n'umutekano, mbese inyungu zizaba nyinshi.”
Ba ambasaderi bashya uko ari 3 ni ukuvuga uw'Ubufaransa, Ubwongereza na Nigeria bose bafite icyicaro i Kigali.
Divin Uwayo
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
5 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
5 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru