AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Amavuriro yigenga 42 yatangiye gupima COVID19 ku mafaranga bihumbi 10

Yanditswe Dec, 18 2020 09:47 AM | 138,106 Views



Amavuriro yigenga 42 yo hirya no hino mu gihugu yatangiye gupima COVID19 mu buryo bwihuse, abaturage bakaba basaba ko ubu buryo bwakorwaho ubushakashatsi hakarebwa niba bwakwemezwa ko ubukoresheje ahabwa urupapuro rumwemerera kujya mu mahanga.

Mu rwego rwo korohereza abaturage kwipimisha icyorezo cya covid 19 ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC cyahaye uburenganzira amwe mu mavuriro yigenga bwo gupima covid19 hakoreshejwe uburyo bwihuse buzwi nka rapid test mu ndimi z'amahanga ni igikorwa abaturage babona nk'igisubizo cy'ibipimo byari bisanzwe byatindaga kuboneka.

Ku ruhande rw'amavuriro aho ibikoresho byo gupima byamaze kugera bavuga ko biteguye kuko bahawe ubumenyi buhagije.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe indwara z'ibyorezo mu kigo cy'igihugu gishinze ubuzima RBC, Dr Edison Rwagasore, avuga ko ibi bipimo byizewe kandi bizafasha abakeneraga kwitabira ibirori ndetse n'inama bagakerezwa n'ibisubizo by’ibizami

Impuguke mu kuvura indwara ziterwa na virusi Dr Karagirwa Alphonse avuga ko kuba amavuriro yigenga yemerewe gufatanya n'aya leta gupima covid nta kabuza bizongera umubare w'abipimisha bigafasha no mu gukumira iki cyorezo.

Ibi bipimo byari bisanzwe bikoreshwa mu bitaro ku ikibutiro byahawe amavuriro yigenga 42 bikazagezwa no mu yandi mu minsi ya vuba. Ni  ibipimo umuturage azajya yishyura amafaranga ibihumbi 10 mu gihe ibisanzwe ari amadorari ya Amerika 50 ahwanye n'ibihumbi hafi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama