Yanditswe Mar, 17 2020 18:58 PM | 38,619 Views
Inzego z'ubuzima
ziratangaza ko ziteguye gufasha umuntu wese wagaragaraho icyorezo cya Covid-19
kimaze kugaragara mu bihugu byo hirya no hino ku isi harimo n'u Rwanda.
Ibyo barabitangaza bashingiye ku bikoresho bafite harimo n'ibyumba by'akato ku barwayi n'ubumenyi buhagije mu gutahura ibimenyetso by'iyo ndwara.
Gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune kwisiga umuti mu ntoki wica za mikorobe ni byo bizabwa buri mu wese winjiye by’umwihariko mu ivuriro mu rwego rw'ubwirinzi ku cyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.
Umuyobozi w'ivuriro la Médicale, Dr. Kanimba Pierre Célestin avuga ko n'ubwo nta muntu iryo vuriro rirakira ngo rimusangemo iyo ndwara, ngo mu gihe cyose yaboneka hari iby'ibanze yakorerwa.
Yagize ati “'Dukurikije ibimenyetso twabwiwe na Minisiteri y'Ubuzima, umuntu tugasanga afite ibimenyetso n'impamvu twakeka ko afite icyo cyorezo, icyo dukora ni ukumushyira muri ‘isolement’, (mu kato) aho atabasha guhura n'abandi barwayi. Muri icyo cyumba haba hari masques za ngombwa, hari imyenda y'umurwayi n'uvura, na cylindre imufasha guhumeka. Ubundi tugahamagara twitabaza RBC, kuko baba biteguye, bahita batwara umurwayi.''
Ku bigo nderabuzima hirya no hino na ho ngo abakozi baho bariteguye, ku buryo baramutse babonye ukekwaho ibimenyetso mpuruza by'icyo cyorezo ngo bahita biyambaza inzego zibishinzwe.
Umukozi W'ikigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Mutsindashyaka Jean Baptiste ati ''Umuforomo iyo abonye umurwayi akekaho ubwo burwayi, amuzana mu cyumba cyabugenewe bakaganira, akareba ibimenyetso mpuruza, yaba afite umuriro tukawugabanya, hanyuma tukiyambaza ambulance ikamujyana aho agomba kuvurirwa.''
Urwego rushinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) ruvuga ko rwateguye abaganga n’abakozi ba za laboratwaru bahabwa ubumenyi buhagije kuri icyo cyorezo ndetse n’ibikoresho mu kugipima bikaba byarashatswe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura no kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr José Nyamusore yagize ati “Abaganga barahuguwe, turacyakomeza no kubahugura kuko kuri ubu tumaze guhugura abarenga 500, turacyanakomeza kubahugura, abakozi ba labo bose na bo barahuguwe ubu bazi gufata ibizamini cya coronavirus, ibitaro na byo byasabwe gutegura ahashobora kwakirirwa umurwayi bakwakirira umurwayi baketseho Covid-19. Mu bijyanye no gupima, twagize ubushobozi bwo gupima, kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2, dupimira kuri Laboratwari nkuru y’igihugu.’’
RBC ivuga kandi ko yatumije ibikoresho n’imiti bihagije bifasha abakozi bo mu mavuriro kwikingira iyo ndwara, harimo udupfukamunwa, imiti ifasha mu isuku n’iyo guhangana n’icyo cyorezo ku buryo byakwirakwijwe mu mavuriro yose yo mu gihugu.
John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru