AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Amavu n’amavuko y’icyerekezo 2020 kigana ku mpera zacyo

Yanditswe Dec, 09 2019 17:44 PM | 1,931 Views



Nyuma y’imyaka hafi 20 u Rwanda rugendera ku cyerekezo cy’iterambere 2020 abakurikirira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko uyu ari umusingi udashidikanywaho uzatuma Abanyarwanda bagera aheza bifuza.

Iki kandi n’ikimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bigamije kubaka ubukungu butajegajega n’iterambere rirambye.

Imibereho y’abaturage mu Rwanda rwo hambere yasaga n’igoye n’iterambere muri rusange ritagaragara. Ibikorwa remezo byari nkene, abaturage bahingira gusa amaramuko,imiturire itanoze, akajagari mu bucuruzi n’ibindi.

Ibintu byarushijeho kuba bibi cyane mu 1994 kubera jenoside yakorewe abatutsi igasiga igihugu gihindutse umuyonga. Nyuma yo guhagarika jenoside hashakishijwe uko ubuzima bwagaruka, inzego z’ubuyobozi zitangira kubakwa.

Inararibonye mu mateka y’u Rwanda, Sheikh Abdul Karim Harerimana avuga ko ibyo byasabye ubushishozi.

Ati “Byari mu biganiro byabereye mu Rugwiro, u Rwanda rwari kuri zeru , noneho bati dushyireho gahunda y’imyaka 20, tugire aho tuzigera nk’igihugu ,dushyireho ndetse n’ibipimo bigenda bitwereka intambwe tugenda dutera. Mu kuri ibyo byasabaga ubutwari.’’

Mu mwaka wa 2000 hatangijwe icyerekezo 2020 gishingiye ku nkingi esheshatu zirimo guteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu bushingiye ku bumenyi, guteza imbere urwego rw’abikorera,ibikorwa remezo,kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubuhahirane n’amahanga.

Icyari kigamijwe ni ukuzamura ubuzima bw’abaturage mu nzego zose. Ingero kandi zirahari zigaragaza izi ngamba n’icyo zari zigamije.

Mu mwaka wa 2000 muri rusange umuturage yinjizaga amadolari 220 ku mwaka icyerekezo 2020 kigateganya ko yaba nibura 1240$ muri 2020.

Abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu 2000 bari 60,4%, intego ikaba ko muri 2020 bagera nibura kuri 20%.

Icyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda cyari ku myaka 49 mu 2000  intego ikaba nibura imyaka 66 muri 2020.

Mu 2000 abana bapfa bataruzuza imyaka itanu bari 107/1000 intego ari uko mu 2020 bazaba 271000

Abanyarwanda bari bafite amazi meza mu 2000 bari 52%, intego ikaba ko baba  100% mu 2020 .

Kuri Sheikh AbdulKarim Harerimana, icyerekezo 2020 cyagaragaje ko u Rwanda rwari rutandukanye burundu na politiki mbi.

Yagize ati “Hari ibyo bitaga plan quinquinnal gahunda y’imyaka itanu. Ariko mu by’ukuri buriya ntabwo ziba zarebye kure kuko imyaka itanu ni mike cyane. Gutekereza rero ku myaka 20 ni ukureba kure cyane. Mbere rero abantu bikoreraga gutya ibintu bigufi nk’aho igihugu kizarangira ejo cyangwa ejobundi. Ubu rero gahunda yaje ni iyo kureba kure no gushyira kuri gahunda ibintu bireba kure ni cyo gitandukanya iki gihe turimo na biriya bihe byashize.’’

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bahamya ko usibye guteza imbere igihugu icyerekezo 2020 cyanabafashije kwagura imyumvire kinashimangira ubuyobozi buhamye bw’u Rwanda.

Mathilde Uwanyirigira, umucuruzi wo Mujyi wa Kigali ati “Iyo igihugu gifashe icyerekezo ni uko kiba cyizeye umutekano. Rero byaradushimishije cyane ndetse bituma uwo ari we wese atatinya gushora imari ye cyangwa gushakisha hirya no hino kugirango yiteze imbere. Twarakoze dutera imbere. Njyewe rwose mbona iki cyerekezo kidusize heza.’’

Na ho Ngabonziza Tharcisse utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko hari intambwe igaragara yatewe muri iki cyerekezo.

Ati “Icyi cyerekezo kigishyirwaho twumvaga ari kirekire niba ari ko navuga ukurikije aho twari duhagaze bagishyiraho ariko ikigaragara ni uko hari intambwe nini yatewe mu bushishozi no gutinyuka kuko rimwe na rimwe ubona ari ibintu binini utarebye kure udashyizemo n’ubutwari ushobora gucika integer ukavuga uti ntibyashoboka.’’

Icyerekezo cy’iterambere 2020 nyuma gato yo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi kuri bamwe ngo byari nko kwigerezaho. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Gushyingo 2019 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ahubwo Abanyarwanda bakigiyemo byinshi.

Yagize ati “Irindi somo njye navanyemo ku giti cyanjye ni uko hari ibyagaragaraga nk’ibidashoboka umuntu yabaga yavuga ati mu by’ukuri ntitwabigeraho, ariko kwiha umuhigo uhambaye ubwabyo ni indangagaciro. Bisa n’ibigusunika ngo ugere ku bintu byisumbuye. Iyo ubigezeho biba ari byiza cyane ariko iyo utabigezeho wemera ibyo ushyikiriye ukabyakira, ukavuga uti nari nihaye umuhigo usa n’undenze sinabashije kuwesa. Ariko kwiha umuhigo uri hejuru cyane ntabwo cyari ikintu kibi, kuko bishobora kuba byaratumye tugera kuri byinshi tutari kugeraho iyo tudakorera kuri uwo muhigo. Iyo tuba tutarahize ibintu bihambaye, reka mvuge ko tutari kugera kuri 85% by’icyerekezo 2020 , wenda tuba turi nko kuri 65%. Bivuze rero ko icyo kinyuranyo cya 20% gituruka kuri uwo muhigo twihaye. Njye ni ko nabivuga. Reka rero dukomeze uwo muhigo, dukorere ku ntego ziri hejuru cyane ariko ikiruta byose reka tubiharanire, dukore uko dushoboye kose kugira ngo tugere kure hashoboka.

Ibyo u Rwanda rwagezeho mu cyerekezo 2020 byatumye isura y’igihugu ihinduka kandi kirushaho kugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga. Ibi kandi bishimangira ko mu bufatanye u Rwanda ruzagera ku byiza byinshi rwifuza.

Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira