Yanditswe Jan, 10 2021 09:42 AM | 15,075 Views
Imwe mu miryango yiyunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge n'isanamitima yatangirijwe muri Paruwasi ya Mushaka na Padiri Ubald Rugirangoga,yavuze ko yababajwe cyane n'urupfu rwe ariko ishimangira ko nta kizahagarika iyi gahunda.
Ntibyoroshye kuri bamwe mu bari bazi Padiri Ubald kwemera ko atakiri mu isi y’abazima. Muri paruwasi ya Mushaka bari bamaranye imyaka 11 bari mu bashenguwe n’urupfu rwe.
Sinzabakwira Straton w’i Nyamasheke mu Murenge wa Karengera,aho padiri Ubald avuka, ari mu bagize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bagize umuryango wa Padiri Ubald Rugirangonga muri jenoside yakorewe abatutsi, nyamara Ubald aramubabarira agerekaho no kumwishyurira abana amashuri.Uyu na we arasa n’uwahungabanye
Padiri Ubald yitabye Rurema yari amaze imyaka 11 muri Paruwasi ya Mushaka aho yatangirije urugendo rw'isanamitima binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga no kuvugisha ukuri mu komora ibikomere bituruka kuri jenoside yakorewe abatutsi.
Iyo gahunda yaharuriye inzira umusaza Nikuze Nicolas utari worohewe no gusaba imbabazi abo yiciye ababo muri jenoside yakorewe abatutsi,bikaba ari na ko byari bimeze kuri Mukambayiha Anne Marie wari akirwana n’umutima yibaza aho bizaca ngo ahe imbabazi abamuhekuye bakanamupfakaza.
Muri rusange imiryango irenga 300 yakize ibikomere iriyunga binyuze muri iyo gahunda y’isanamitima,ibintu byanatumye agirwa umurinzi w’igihango, none icyorezo Covid 19 kiramuhitanye kandi yari igikomeje.
Kuri benshi,igikurikiyeho ni ukwibaza ahazaza h’iyi gahunda. Ariko Rwabugiri Simeon, Padiri mukuru wa paruwasi ya Mushaka iyi gahunda yatangirijwemo yavuze ko nta kizayihagarika.
Abenshi mu bari bamuzi,baremeza ko atazava mu mitima yabo. Ku ibanga ry’amahoro,aho abaturutse imihanda yose y’isi baza gusengera no kwakira ibitangaza, ndetse hakaba hanamwitirirwa kuko ari we wahatangije, n’ubu baraza kuhasengera ariko bafite agahinda.
Kuva muri Werurwe umwaka ushize,Padiri Ubald yari mu butumwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, arko mu kwezi k’Ugushyingo,bimenyekana ko arwaye Covid 19 aza no kuyikira icyakora isiga imuhungabanyije mu myanya y’ubuhumekero. Inkuru ko yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 8 uku kwezi kwa mbere 2021, aguye aho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Theogene TWIBANIRE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru