AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Amasosiyete y’indege muri Afurika, urwego rukenewe kongererwa ingufu

Yanditswe Jul, 22 2020 09:38 AM | 67,148 Views



Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bifashishije indege bavuga ko bishimiye isubukurwa ry'ingendo zi'indege riteganijwe guhera mu kwezi kwa munani kuko business zabo zigiye gukomeza gukora nk'uko byari bisanzwe.  

Gusa ngo ibihugu bya Afurika n'abashoramari bakwiye gushakira amafranga amasosiyete y'indege kugira ngo hazibwe icyuho cya miliyari zigera ku 8 z'amadolari  atarabonetse kubera coronavirus.

Kuva icyorezo cya koronavirus cyatangira kugera mu bihugu bya Afurika guhera mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, ingaruka mu nzego zose z'ubuzima bw'ibihugu zakomeje kwiyongera.

Amasoyiyete y'indege kuri uyu mugabane n'ubundi asanzwe ajegajega ugereranije n'indi migabane, yahuye n'ihungabana rikomeye kuko abagera kuri miliyoni 3 bayakoragamo batakaje akazi, mu gihe miliyari 8.1 z'amadolari z'inyungu atabonetse kubera ifungwa ry'ikirere hirindwa ikwirakwira rya coronavirus  n'ubwo abasaga ibihumbi 420 muri Afurika bayanduye, ibihumbi 10 ikabahitana, ahenshi ikaba yarakwirakwirakwijwe n'indege.

Abasanzwe bakora ingendo z'indege hirya no hino ku mpamvu zinyuranye bavuga ko ihagarikwa ry'ingendo z'indege zakomye mu nkokora imikorere isanzwe ya buri munsi.

Ihuriro nyafrika ry'amasosiyete y'indege (AFRAA) ryemeza ko gufunga ingendo z'indege  ryatumye ihomba miliyari 55 z'amadolari bitewe n'abagenzi bahagaritse ingendo zabo ndetse n'ibikorwa rusange bifitanye isano n'ubukerarugendo, kuko mu kwezi kwa gatatu abagenzi bagabanutse ku gipimo cya 45%, mu kwa kane bagabanuka ku gipimo cya 86.4% mu gihe mu kwa gatanu bagabanutse ku gipimo cya 90.3%.

Muri uku kwezi Sosiyete zimwe zafunguye ingendo z'imbere mu gihugu, u Rwanda na Kenya bizatangira tariki ya mbere z'ukwezi kwa munani.

Abasanzwe bacuruza amatike y'indege bavuga ko abakiriya batangiye kuza kubabaza amwe mu makuru akenewe baherukaga kubaza mbere ya coronavirus.

Abasesengura ibirebana n'ubukungu basanga bikwiriye ko ibihugu bya Afurika n'abafatanyabikorwa bayo bashakira hamwe aho amafranga yaturuka kugira ngo sosiyete z'indege zibashe kuzahuka.

Rwandair izafungura ingendo guhera tariki ya mbere Kanama 2020; Umuyobozi Mukuru wayo, Yvonne Manzi Makolo asobanura ko ingendo zizatangirira mu bihugu na byo byamaze gufungura ikirere cyabyo.

Ati « Ku bijyanye n'ibyerekezo tuzaganamo ntitwajya mu bihugu bigifunze ikirere, tuzatangirira mu bihugu tubona ko hafunguye ni ukuvuga ko tuzahera mu bihugu byo mu karere n'ibya Afrika na ho kure tuzajye ni Dubai. Kuva tariki ya mbere kanama icyerekezo cya mbere ni Nairobi, Lusaka, Cotonou, Libreville, Dubai n'ahandi hakeya. » 

Umugabane wa Afurika ukeneye gufunguriranira ikirere kugira ngo indege zigikoreshe mu guhahirana kandi ntizimare igihe kinini mu nzira. U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 14 by'isi byemerewe kuba abahavuye bagana mu burayi, iyi na yo akaba ari inyungu kuko n'izindi ndege z'i Burayi byoroshye ko zaza mu Rwanda kuko ikirere kizaba gifunguye guhera tariki ya mbere y'ukwezi kwa munani.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura