AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amashuri yigenga yatinye gufata 'Iramiro Loan' yagombaga kugoboka abarimu batagihembwa

Yanditswe Jul, 16 2020 10:25 AM | 54,860 Views



Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yigenga baravuga ko babayeho mu buzima bugoye muri ibi bihe bya COVID-19.

Ibigo bakorera byo byirinze gufata inguzanyo byemerewe na koperative umwarimu Sacco ngo kuko inyungu y’iyo nguzanyo iri hejuru.

Mu ntangiriro z'ukwezi gushize kwa 6 ni bwo Koperative Umwarimu Sacco ku bufatanye na Minisiteri y'uburezi hashyizweho inguzanyo yiswe Iramiro Loan yari igamije gufasha abarimu muri ibi bihe bya covid-19.

By'umwihariko iyi nguzanyo abarimu bo mu mashuri yigenga bayumvise nk'intambwe nziza igamije kuramira umwari ariko kuva icyo gihe amaso yaheze mukirere.

Misago Pascal ni umwarimu ku ishuri ryigenga rya Matters riri mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Mbere na mbere turashimira leta y'u Rwanda yari yadutekerejeho nk'abarezi, ariko hari ibigo byinshi byagiye bigenda biguruntege kugirango bidufashe, ni ukuvuga abarimu bigisha mu mashuri yigenga abenshi ntabwo tumerewe neza rwose, kuva icyo kigega cyagaho ntacyo kigeze kitumarira, hari n'abayobozi b'ibigo batigeze babyitaho babifashe gutyo ariko hari n'abagaragaza imbogamizi z'uko batakwizera abarimu kuko bashobora kugenda ntibazagaruke.”

Appoline Mukantwari ni umwarimukazi ku ishuri ryigenga rya  Imena School avuga ko bari bizeye inguzanyo bemerewe, nyuma baza gusanga kuyibona harimo imbogamizi.

Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane kubera ko twasubikiwe amasezerano imishahara irahagarara, nyuma baza kutubwira ko hari ingoboka izaca muri SACCO tubajije ba nyiri bigo batubwira ko hajemo imbogamizi bituma ayo mafaranga tutayabona bivuze ngo turi mu buzima butatworoheye.”

Bamwe mu bayobozi b'amashuri bagaragaza ko batinye  inyungu ya 13% basabwe kuzishyuraho inguzanyo izahabwa abarimu babo ari imwe mu mbogamizi zatumye batagana Koperative Umwarimu Sacco.

Bagasanga hakenewe uruhare rwa Leta mu kugoboka ibigo by'amashuri yigenga kuko bitanga akazi ku bantu batari bake.

Koperative Umwarimu Sacco ivuga ko ibigo by'amashuri yigenga byatinze kugana iyi koperative gusa ngo ibigo by'amashuri 24 ni byo bimeze kugaragaza ubushake bwo gusabira inguzanyo abarimu babyo kuburyo mu minsi mike abasabye amafaranga bazayabona.

Koperative Umwarimu Sacco isanga inyungu ya 13% ku mafaranga yiteguye gutanga atari nyinshi kuko mbere ya ya COVID-19 inguzanyo nk'iyi yatangwaga ku nyungu ya 16%.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'uburezi muri 2019 ryerekana ko mu mashuri yigenga harimo abarimu basaga ibihumbi 11.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage