AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Amashuri: Amasomo y'igihembwe cya mbere cya 2023/2024 agiye gutangira

Yanditswe Sep, 24 2023 21:26 PM | 42,467 Views



Kuri uyu wa Mbere abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri yisumbuye, abanza n'ayincuke baratangira igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023-2024.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri ya leta bavuga ko bari bafite impungenge z'ibiribwa byazamuye ibiciro ariko leta ikaba yatangiye kubibagezaho.

Mu bigo by'amashuri yisumbuye aya leta n'ayigenga imyiteguro y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023-2024 irikugera ku musozo. Ibigo by'amashuri biri mu bikorwa byo kwakira abanyeshuri, gusoza ibikorwa by'isuku no gutunganya amashuri kugira ngo amasomo ahite atangira nta gukererwa.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kugera ku mashuri hakiri kare bituma badacikanwa n'amasomo.

Gusa hari abanyeshuri bari bakijya ku mashuri hirya no hino mu gihugu nyamara iminsi bari barahawe yararangiye bitewe n'aho berekeza .

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bari baramaze kwitegura ku bijyanye n'ibikoresho ndetse n'uruhare rwabo mu kunganira leta ku musanzu wo kugaburira abana ku mashuri kandi n'utarabona aya mafaranga ikigo kikazamworohereza kuyatanga mu byiciro aho gukerereza umunyeshuri.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri ya leta n'afatanya na leta ku bw'amasezerano bavuga ko bari bafite impungenge zo kubona ibiribwa kubera ibiciro byabyo byazamutse cyane ariko ngo uturere n'Umujyi wa Kigali byatangiye kubibagezaho.

Naho ku ruhande rw'ibigo byingenga ngo nabo bakoranye n'ababyeyi ku buryo nta mpungenge.

Misitiri w'uburezi Twagirayezu Gaspard yasabye ababyeyi kwihutira kohereza abana ku mashuri kuko ntarwitwazo ,amasomo ngo arahita atangira.

Amasomo y'igihembwe cya mbere agiye gutangira mu gihe leta yamenyesheje ibigo by'amashuri ko uruhare rw'ababyeyi mu kugaburira abana ku bigo by'amashuri nta mpinduka zabayemo kuko ari nk'umwaka ushize, icyakora leta iri gusuzuma uburyo bwo gufasha ibi bigo ku biciro bya serivisi z'amazi n'amashanyarazi.


Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF