AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Amaranye SIDA imyaka 30, arishimira ko yabyaye abana batanduye

Yanditswe Dec, 02 2019 19:17 PM | 11,733 Views



Bamwe mu babyeyi bafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA bishimira gahunda Leta zitandukanye yashyizeho zo kubakurikirana bakabyara abana badafite ubwandu.

Mukakayange Ephanie ni umubyeyi w'imyaka 49 utuye mu Murenge wa Gahanga w'Akarere ka Kicukico. Amaze imyaka 30 afite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA. Mu bana 7 afite, harimo abo yabyaye afite ubwandu ariko ntibabuvukana kuko yagendeye ku nama abaganga bamugiraga. 

Ati ‘‘Icyo gihe njye nafataga imiti 2 ku munsi, nayifataga mu gitondo na nimugoroba, noneho nari mfite isaha ya saa moya ntabwo nayirenzaga, saa moya za mu gitondo nafataga umuti na saa moya za nimugoroba nkafata umuti noneho nakumva ntameze neza nkihutira kujya ku kigo nderabuzima, igihe cyo kubyara cyagera nkihutira kujya kubyarira kwa muganga.’’

Umwana we wa bucura yamubyaye mu 2006 kandi afite ubuzima bwiza. Ubu asoje amashuri abanza, akunda gukina umupira w'amaguru aho afite inzozi zo kuzaba umukinyyi w'igihangange. Ibi bituma ahora mu myitozo na bakuru be kugira ngo azagere ku nzozi afite.

Mukakayange, iyo yitegereza abana be bakina na we aba afite akanyamuneza. Iki ngo ni ikimenyetso cy'uko ubuzima bukomeza bitewe n'uko ubu mu Rwanda imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA ihabwa buri wese ugafite.

Ati ‘‘Mbere imiti itaraza umuntu yamenyaga ko afite virus itera SIDA hari abahitaga biyahura, bakanywa imiti ibica, abandi bakarya utwabo bakaturangiza bavuga ko bagiye gupfa ariko si ko byari biri cyane ko njye icyo kibazo ntigeze mpura na cyo, narinze mfata imiti usibye ko nananutse ho ariko nta kindi kibazo nagize ariko aho imiti yaziye dukomeza ubuzima ubu nta kibazo.’’

Uyu mubyeyi ukorana ibakwe mu mirimo y'ubuhinzi n'iyo mu rugo, ngo abikesha abaganga bamukurikirana umunsi ku munsi.

Ati ‘‘Nishimira ko abaganga badukurikirana umunsi ku munsi nta muntu ushobora kugira ikibazo runaka ngo bamutererane, ikindi ubu dufite imbaraga turakora imirimo isanzwe umunsi ku wundi, ntawe unanirwa gukora ngo ni uko yabuze imbaraga, nta ndwara zidasanzwe zikibaho urebye ubuzima burakomeje nta kibazo.’’

Uyu mu byeyi akaba agira inama abantu bashobora kumenya ko banduye SIDA, bakitwara nabi.

Yagize ati ‘‘Hari abantu bamara kumenya ko bafite virus itera SIDA, bakiyandarika, bakishora mu busambanyi bukabije kandi na byo byica abasirikare, icyo nabagiraho inama ni uko umuntu umaze kumenya ko afite virus itera SIDA yakwirinda, afata imiti neza akirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa akirinda gukora imirimo imunaniza cyane, ubundi akaruhuka.’’

Umuforomokazi muri serivisi ishinzwe gutanga imiti ku bafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA ku kigonderabuzima cya Gahanga mu karere ka Kicukiro Mugwaneza Francoise, aragaruka ku bikorerwa umwana uvutse ku mubyeyi ufite agakoko gatera SIDA nyuma yo kwita ku mubyeyi atwite.

Mugwaneza Francoise/Umuforomo ku kigo nderabuzima cya Gahanga

Niba umubyeyi yanduye, hari imiti duha umwana kugeza ku byumweru 6 ibyo byumweru byashira hari ikizamini cya mbere tumukorera kugira ngo turebe niba ataravukanye ubwandu, icyo gihe iyo tugikoze tugasanga ataravukanye ubwandu n'ubundi hari indi miti ahita akomeza yo kumurinda kugira ngo atazandurira mu mashereka, iyo agejeje amaze 16.5 tumusaba gucutsa umwana akamukura ku ibere agakomeza kumuha imiti gusa atamwonsa, ku mezi 18 turamupima amaze ukwezi atonka. Iyo dusanze akiri muzima turakomeza tukamuha imiti yagera ku mezi 24 tugakora ikizamini cya nyuma, kuri ayo amezi iyo dusanze umwana akiri muzima duhita tumusohora muri gahunda imiti tukayihagarika akajya hanze nk'umuturage udafite ikibazo.’’

Urukundo hagati y'umuganga, umubyeyi ufite ubwandu, umwana uvutse ari muzima n'umwana uvutse akanduzwa n'umubyeyi ngo ruhoraho hagati y'aba bose.

Mugwaneza Francoise, umuforomo ku kigo nderabuzima cya Gahanga ati ‘‘Iyo acutse kuri ya mezi akava muri gahunda, simbizi......amarangamutima uba wumva uri nko muri paradizo kuko uba wumva waragize uruhare rukomeye cyane mu buzima bw'uwo muntu, nanone kandi na babana baba baranduye tuba dufite nabo turabakurikirana bakiga bagashaka ku buryo baba ari inshuti zacu cyane ku buryo amabanga yabo yose barakubitsa, baba bakwiyumvamo kandi nawe ukabakunda ku rwego rushimishije kubera ko hari umusanzu watanze kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kugenda neza.’’

Mu Rwanda abana bavuka ku babyeyi bafite agakoko gatera SIDA, abangana na 98.5% baba ari bazima, abanduzwa n'ababyeyi babo mu gihe bavuka bo bakaba 1.5%.

John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize