AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya ibyaha

Yanditswe Jan, 16 2022 16:58 PM | 9,039 Views



Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba, bwatangaje ko uku kwezi kwa Mutarama uyu mwaka kuzarangira Koperative zose z'abamotari muri iyi Ntara zimaze gusinya imihigo ijyanye no gukumira ibyaha mu bukangurambaga bwiswe "Koperative itarangwamo icyaha". 

Ibi byatangarijwe mu nama Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yagiranye n'abamotari bo mu Karere ka Nyagatare, igamije kubakangurira kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka.

Imibare itangwa na Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba yerekana ko mu mezi abiri ashize, abamotari 78 bo mu Karere ka Nyagatare bafatiwe mu byaha bihungabanya umutekano byiganjemo ibyo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu biva mu bihugu by'ibituranyi, ndetse no kwambutsa cyangwa gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko. 

Bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa ubwo berekwaga bagenzi babo, bavuze ko bicuza icyatumye babyishoramo.

Uretse aba bamotari 78 biganjemo urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30 bafatiwe mu byaha nk'ibi, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatali yavuze ko muri aya mezi abiri moto zigera kuri 63 zafatiwe mu byaha byambukiranya imipaka. 

Bamwe muri aba bamotari basanga ari ikimwaro gikomeye kuba hakiri bagenzi babo bakishora muri ibi bikorwa birengagije ingaruka bahuriramo na zo, zirimo kwamburwa moto zabo ndetse no gufungwa imyaka itari mike.

Mu nama Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yagiranye n'abamotari bo muri aka Karere ka Nyagatare kandi, hanagaragajwe ko uretse ibyaha byambukiranya imipaka hari n'ikibazo cya bamwe mu bamotari bitwa inyeshyamba bakora nta byangombwa bafite na cyo kikaba giteye impungenge. 

Ibi byose ariko Guverineri Gasana asanga bizakemurwa n'ubukangurambaga bwiswe "Koperative itarangwamo icyaha", aho bitarenze uku kwezi kwa Mutarama Koperative zose z'abamotari muri iyi Ntara zizaba zamaze gusinya imihigo ijyanye no gukumira ibyaha.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa Koperative z'abamotari zigera kuri 23 zigizwe n'abanyamuryango basaga 1300.

 Aba kimwe n'abandi by'umwihariko abo mu Ntara y'Iburasirazuba bashimiwe akazi keza bakora ko gutwara abantu n'ibintu, ariko bibutswa ko bagomba kurushaho kunoza imikorere yabo no gutanga serivise nziza birinda kwishora mu byaha bihungabanya umutekano w'igihugu.

Banibukijwe kandi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, by'umwihariko bakitabira kwikingiza kandi bagashishikariza n'abandi kwitabira gufata urukingo mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo.


Valens Niyonkuru



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama