AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Amajyepfo: Isuri itwara toni 428 z'ubutaka kuri hegitari buri mwaka

Yanditswe Jul, 29 2022 10:46 AM | 21,648 Views



Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kongera ubukangurambaga mu kurwanya isuri, amakuru akagera ku baturage bose, hagashyirwa imbaraga mu guca imirwanyasuri, gutera ibiti birimo ibivangwa n’imyaka, guca amaterasi no kurinda imigezi.

Mu nama igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya isuri mu Ntara y'Amajyepfo, imibare yagaragajwe n'ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, yerekana ko muri iyi ntara, buri mwaka isuri itwara toni 428 z'ubutaka kuri hegitari (ha) mu gihe mu gihugu hose impuzandengo ari toni 421 kuri ha.

Ingaruka z'isuri zagaragajwe harimo kuba umuturage ahomba amafaranga ibihumbi 264 kuri hegitari buri mwaka bitewe n'ifumbire itwarwa n'isuri n'igihombo ku musaruro, aho umuhinzi ahomba hagati ya 5% na 10% by'umusaruro yakagombye kubona.

Ibihombo nk'ibi, hirya no hino mu Ntara y'Amajyepfo, abahinzi barabigaragaza cyane cyane mu bishanga aho imyaka irengerwa n'isuri iba yaturutse ku misozi.

Ministri w'Ubuhinzi n'ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, avuga ko habuze imbaraga zikomeza gukangurira abaturage kurwanya isuri mu masambu yabo, naho ngo ingamba zo zisanzwe zihari. Aha ni ho ahera asaba aba bayobozi kumanuka maze ubukangurambaga bwo kurwanya isuri bugahera ku rwego rwo hasi kugira ngo izi ngamba zishyirwe mu bikorwa.

Iyi nama yahuje itsinda ryihariye kuri gahunda yo kurwanya isuri ku rwego rw’igihugu, Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, Abayobozi b’uturere, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’abafatanyabikorwa b’uturere mu buhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no kurwanya isuri.

Umukozi muri HoReCo, kampani y’urubyiruko rwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bugezweho, Munkundire Samuel, avuga ko bo ingamba zo kurwanya isuri basanzwe bazishyira mu bikorwa ko bufatanye n'abaturage. Ariko akavuga ko noneho bagiye kurushaho bakanafatanya n'abayobozi gukumira ingaruka ziterwa n'isuri.

Imwe mu nama y'ingenzi RAB itanga mu kurwanya isuri, harimo kuba gahunda yo kurwanya isuri igomba kujyana na gahunda yo kongera umusaruro izwi nka CIP kuko iyo bitajyanye ibyakozwe mu buhinzi birangira byangijwe n'isuri bigateza igihombo kinini.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira