AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Amajyepfo: Hari poste de sante zitagikora kubera imikoranire itanoze na RSSB

Yanditswe Nov, 27 2022 17:43 PM | 192,694 Views



Mu ntara y’Amajyepfo hari abaturage bagowe no kubona hafi serivisi zo kwivuza kubera ko amavuriro mato (POSTE DE SANTE) bivurizagaho zitagikora. Ba rwiyemezamirimo bazicungaga bagaragaza ko batumvikanye n’ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB mu myishyurire bityo bagakorera mu gihombo.

Mu murenge wa Mukindo kuri poste de Sante eshatu zihari imwe gusa ni yo isigaye ikora, nabwo haza abakozi bo mu kigo nderabuzima cya Kibayi. Abaganaga aya mavuriro y'ibanze afunze, bavuga ko yari abafatiye runini  none bongeye  gukora ingendo bagana ibigo nderabuzima.

Umuyobozi wa Centre de Sante ya Kibayi, Niyongana Theogene, ibarizwamo izi poste de sante mu Murenge wa Mukindo, avuga ko aba ba rwiyemezamirimo bahagarika gutanga services kuko bagira ibibazo mu kwishyuza amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Santé) mu kigo cy’ubwiteganyirize, RSSB.

Atanga urugero kuri facture y’ibihumbi 800 yatanzwe n'umwe muri ba rwiyemezamirimo akishyurwa ibihumbi 170 gusa. Kandi ngo byabaye inshuro zigera kuri enye.

Mu karere ka Huye ho, nubwo kuri poste de Sante 34 zihari ntayafunze imiryango, hari abazikoreramo nabo bavuga ko  RSSB ibashyiraho amananiza mu gihe bishyuza amafaranga ku buryo nabo igihe gishobora kuzagera bagafunga imiryango.

Mu Karere kose ka Gisagara habarurwaga poste de Sante 47. Izitarimo gukora zose ni zirindwi kubera iyi mikoranire na ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi wungirije w'aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denyse, nawe agaruka kuri uku kutumvikana hagati ya RSSB na ba rwiyemezamirimo mu kwishyura ikiguzi cya serivisi iba yatanzwe.

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, Alexi Rulisa, avuga ko ibi bibazo bishingiye ku makosa abacunga izi postes de santé baba bakoze mu kwishyuza, kuko mu gihugu hose bakorana neza na postes de santé zirenze 500 n’andi mavuriro.

Imibare dukesha ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo igaragaza ko kugeza tariki 24 Ugushyingo, muri iyi ntara habarurwa postes de Sante 288, muri izo 19 za ba rwiyemezamirimo zafunze imiryango.


Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama