AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Amajyaruguru: Urubyiruko rwiteje imbere rubikesha imyuga nyuma yo gucikiriza amasomo asanzwe

Yanditswe Nov, 16 2023 18:03 PM | 43,139 Views



Urubyiruko rw'abasore n'inkumi 129 bo mu mirenge ya Busogo na Garataraga mu karere ka Musanze barashimira ubuyobozi bw'igihugu ku bw'amasomo y'imyuga y'ububaji n'ubwubatsi bahawe mu gihe cy'umwaka none akaba arimo kubafasha kwihangira umurimo.

Abenshi muri uru rubyiruko ni abacikishije amashuri, abandi ni abo mu miryango itishoboye. Aya masomo bayasoje mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Bose bavuga ko nta n'umwe udafite akazi. Uyu mushinga uterwa inkunga na Ambasade y'Ababirigi mu Rwanda binyuze mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Amasomo y'Imyuga n'Ubumenyingiro.

Mu gihe cy'umwaka bamaze mu Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya ESTB BUSOGO, abanyeshuri bavuga ko bahawe ubumenyi bufatika, ku buryo na ba rwiyemezamirimo babakoresha bishimira umusaruro batanga mu kazi.

Ambasade y'Ababirigi mu Rwanda ivuga ko gufasha urubyiruko kwiga imyuga biri mu by'ibanze ishyiramo imbaraga hagamijwe kurwanya ubushomeri.

Iyi Ambasade ivuga ko izakomeza gufatanya n'Akarere ka Musanze mu iterambere nyuma y'ibikorwa bateye inkunga birimo Agakiriro ka Musanze n'Ikigo cy'Urubyiruko cya Musanze byose bikaba bigamije gufasha urubyiruko kwihangira umurimo.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2022-2023, Mu Ntara y'Amajyaruguru habaruwe urubyiruko rurenga ibihumbi 4 rwatangije imishinga iciriritse yanatanze akazi kuri bagenzi babo.


Robert Byiringiro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF