AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Amajyaruguru: Hagiye gutangizwa ubushakashatsi ku mabuye y'agaciro ahaboneka

Yanditswe Nov, 09 2023 16:39 PM | 103,567 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyatangaje ko kimaze gutangaza kigiye gutangira ubushakashatsi bugamije gusuzuma neza amabuye y'agaciro aherereye mu Ntara y'Amajyaruguru.

Ibi iki kigo kibitangaje nyuma y'aho ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru butangaje ko muri iyi Ntara bahangayikishijwe n'ibirombe birenga 50 bikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko.

Iyo mibare y'ibirombe bitemewe yagaragajwe mu nama yahuje Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz Mu Rwanda n'ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru, ubuyobozi bw'uturere n'abafite ibirombe by'ubucukuzi bahagarariye abandi muri iyi Ntara.

Iyi nama ibaye mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza Ko babangamiwe n'ubucukuzi butemewe bukomeje kugenda bwiyongera muri iyi Ntara bukagira ingaruka mbi ku bidukikije no guteza impanuka ku baturage bakoreramo ubwo bucukuzi butemewe, no kwangiza imitungo y'abandi.

Muri iyi Ntara y'Amajyaruguru kubera ubucukuzi butemewe n'amategeko hari insoresore ziyise amazina y'abahebyi, abataribani, imparata ndetse n'andi mazina akaba aribo bazwiho kwitwikira ijoro bagacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amageko.

Abakora ubucukuzi bwemewe n'amategeko mu Ntara y'Amajyaruguru basaba ko hakazwa ibihano kandi hakavugururwa amategeko ahana bagenzi babo biyitirira uyu mwuga w'ubucukuzi batagira ibyangombwa bigateza impanuka.


Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF