AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Amahoteli yemerewe kwakira inama, gusezerana mu rusengero biremewe ariko abantu ntibarenge 30

Yanditswe Jun, 17 2020 00:27 AM | 31,584 Views



Ku wa kabiri, tariki ya 16 Kamena 2020, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME. 

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 02/06/2020. 

2. Inama y'Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa. 

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima. 

Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19 

a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose. 

b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n'abandi. 

c. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi).

 d. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana. 

e. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo (5:00 am). 

Serivisi zemerewe gukora 

a. Ibikorwa by'Inzego za Leta n'iby'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b'ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo. 

b. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n'ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights), baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). 

c. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw'imbere mu Gihugu. 

d. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye (non-contact outdoor sports) bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) irabujijwe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo. 

e. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuzima muri utwo Turere twombi. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose. 

f. Ingendo hagati y'Intara zitandukanye cyangwa Intara n'Umujyi wa Kigali zizakomeza, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose. 

g. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n'abantu batarenze 30. Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo. 

h. Ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n'abantu batarenze 15. 

i. Imihango y'idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n'abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30. 

Serivisi zizakomeza gufunga 

a. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw'ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n'abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk'uko amabwiriza y'inzego z'ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa. 

b. Ingendo mu modoka rusange mu Turere twa Rusizi na Rubavu zirabujijwe. Imodoka zitwara ibicuruzwa n'ibiribwa zo zemerewe gukomeza gukora. 

c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020. 

d. Insengero zizakomeza gufunga. Abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19, mu rwego Two kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry'inzego z'ubuzima. 

e. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe. 

f. Utubari tuzakomeza gufunga. 

g. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufunga. 

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko, politiki n'amateka bikurikira: 

• Umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2020/2021; 

• Politiki y'Igihugu yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage; 

• Ivugururwa ry'ibyiciro by'ubudehe; 

• Iteka rya Perezida rigena inshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari; 

• Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryerekeye Komite Mpuzabikorwa y'Igihugu ishinzwe gushakisha no gutabara mu by'indege, 

• Iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy'ubuzima ufite ububasha bw'umwanditsi w'irangamimerere; 

• Iteka rya Minisitiri rigena umubare, amoko, imiterere n'imikoreshereze by'ibitabo by'irangamimerere. 

4. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira: 

• Gahunda yo gusubukura ibikorwa by'ubukerarugendo mu Gihugu; 

• Umushinga wa Bridge International Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda (RwandaEQUIP) hifashishijwe ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n'imyigire y'abana biga mu mashuri y'incuke n'abanza ya Leta. 

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Madamu Johanna Christina Teague ahagararira igihugu cya Suwede mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ufite ikicaro i Kigali. 

6. Inama y'Abaminisitiri yashyize Madamu Marie Claire Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu. 

Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Kamena 2020. 

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize