AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Amaherezo y’amazi y’imvura asenya ibintu i Kigali azaba ayahe?

Yanditswe Feb, 06 2020 16:30 PM | 14,040 Views



Mu gihe amazi amanuka ku misozi ikikije Kigali akomeje kwangiza byinshi abantu bakaba bibaza iherezo ryabyo, bamwe mu mpuguke mu by’imitunganyirize y’imijyi bagaragaje ko abakora igenamigambi ry’imyubakire mu mujyi  bakwiye kureka gukomeza kugendera ku bya kera ahubwo bagatekereza ku kubaka banashingiye ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage.

Muri iyi minsi, iyo ikirere cya Kigali gihindutse, bamwe imitima itangira gutera cyane. Abari mu bice biruhukiramo amazi y’imvura aba aturutse ku dusongero tw’imisozi ikikije Kigali, ibindi byose barabihagarika bagatangira gutekereza aho gushyira ibikorwa byabo.

Uko imyaka ihita indi igataha, ingano y’amazi amanuka kuri iyimisozi igenda yiyongera. Aramanukana umuvumba udasanzwe ukangiza byinshi.

Habamenshi Abidan avuga ko imvur aigwa muri iy minsi iteye inkeke, aho yangiza ibikorwa by’abantu.

Yagize ati “Kubera ruhurura ituruka i Nyamirambo, amazi aruzura hano ibintu ikabitwara. Ejobundi yaraguye hano mu isoko itwara imyenda ibikapu n'ibindi bicuruzwa abantu bacururizaga aha.”Iyi ruhurura ikwiye kwaguka.”

Na ho Gakindi Erneste avuga ko umuvumba w’amazi nta kimntu na kimwe usiga inyuma.

Ati “Hari tank bajyaga bakoresha hariya haruguru,imwe muri ziriya tank nini cyane ubusanzwe  zitwara essance, aya mazi yarayimanuye ndetse hari n'inka yamanutsemo. Iyi rigole biragaragara ko amazi aza akayirusha ubushobozi,ikigaragara ni uko yakongerwa.”

Abatuye kuri iyi misozi kimwe n’ahandi mu Mujyi wa Kigali hari uburyo bavuga  ko bagerageza gufata aya mazi

Karasira Deo ati “Hano amazi tubasha kuyafata gake gake,ni ugucukura icyobo kijyamo amazi yo ku mabati n'ubwo atari twese.”

Impuguke mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi zibonera iki kibazo mu yindi ndorerwamo. Bamwe muri bo babwiye RBA  uko byakabaye bigenda iki kibazo kigakemuka burundu.

Eng Joseph Rwigamba avuga ko ikibazo kiriho ari uko umujyi kugeza ubu uri kugendera kuri plans za kera.

Ati “Ntibigeze batekereza  ko imvura izagwa gutya. N'izo za rigole zakozwe, inyinshi zarasibamye kandi ni nto. Na none, ugasanga amazi arambukiranya umuhanda bitewe n'uko abubatse umuhanda batatekereje kuri rigole zihagije z'aho ayo mazi yajya. Niharebwe aho amazi yo mu baturage yakusanyirizwa kuko uko babikora ubwabo ntibihagije, hanyuma hakarebwa aya mazi y’imvura abaturage batabasha gucontrola aho yajya kandi bigakorwa vuba.”

Ni ikibazo inzego nyinshi kireba zigaragaza ko hari ibyakozwe ndetse n’ibiri gukorwa.

Janvier Muhire ashinzwe amategeko y'imiturire n'imyubakire mu rwanda mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire avuga ko buri muturage akwiye kumva akamaro ko gufata amazi y’imvura. Gusa akanashimangira ko Leta ifite uburyo burambye buzakemura iki kibazo.

Ati “Amategeko ahari uno munsi avuga ko buri wese akwiye gufata amazi ava ku nzu ye yifashishije ibigega n'ibindi. Ariko iyo abaye menshi hari uburyo turi gutegura bwitwa water treatment plant. Leta ifite gahunda yo kuyubaka hariya ku Giti cy'inyoni ku buryo ariya mazi yose mubona azaba ashobora guhurizwa hamwe ndetse akaba yanakoreshwa nyuma yaho.”

Uyu mushinga igihe uzatangirira ntikiratangazwa cyangwa se n'ingengo y'imari izawugendaho.

Mu gihe Umujyi wa Kigali abakomeje kuwugana biyongera umunsi ku munsi, hari ababona ko ingamba zigamije kurengera imiturire zakazwa harimo n’uburyo bunoze bw’imyubakire.


Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama