Yanditswe Oct, 02 2022 12:56 PM | 142,346 Views
Kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Igisirikare cya Santarafurika (FACA) ushinzwe Operasiyo, Brig Gen Freddy Sakama yasoje uruzinduko rw'akazi yari amazemo icyumweru mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza umubano usanzwe uri hagati y'Igisirikare cy' u Rwanda RDF, ndetse n'Igisirikare cya Santarafurika FACA,
Brig Gen F Sakama n'itsinda bari bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy'Ingabo z' u Rwanda ndetse n'amashuri atandukanye y'ingabo z'u Rwanda aho bagiye bahabwa ubusobanuro butandukanye n'amasomo atandukanye.
Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abahashyinguye ndetse banasura Ingoro y'amateka yo guhagarika jenoside.
U Rwanda na Santarafurika bifitanye umubano wihariye mubya gisirikare, aho n'ingabo z'u Rwanda ziri muri iki gihugu gucunga umutekano kubw'amasezerano ibihugu byombi byagiranye, byanatumye amatora y'umukuru w'igihugu aheruka kuba muri iki gihugu aba mu ituze, ntiyanakurikirwa n'imvururu mugihe ibi byari byatutumbye mbere y'uko aba. Izi ngabo ziyongera ku zindi ziri mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Ababibumbye muri iki gihugu MINUSCA.Jean Paul Niyonshuti
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru