AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Amafoto: Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z'u Rwanda

Yanditswe Oct, 02 2022 12:14 PM | 106,402 Views



Kuwa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we bakiriye ku meza itsinda ry'abasirikare b'u Rwanda 200 bari muri iki gihugu kubw'amasezerano ibihugu byombi byagiranye. Ibi byabereye mu rugo iwe mu gace ka Damara muri Santarafurika.

Muri uyu musangiro Ingabo z'u Rwanda ziri muri iki gihugu kubw'amasezerano ibihugu byombi byagiranye, zakoze imyiyereko ijyanye n'umuco nyarwanda ndetse n'iyo guhangana n'umwanzi ku rugamba nka kimwe mu byari bigize ibi birori batumiwemo na Perezida Touadéra.

Mu ijambo rye, Perezida Touadéra yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame ku musanzu wabo n'ubufasha bwabo mu kugarura umutekano mu gihugu cya Santarafurika.

Col Egide Ndayizeye uyoboye iri tsinda ry'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'umwihariko muri iki gihugu, yashimiye Perezida Touadéra ku rugwiro yabakiranye ndetse ashima umubano mwiza n'ubufatanye bw'Ingabo z'ibihugu byombi mu gucunga umutekano muri iki gihugu.


Jean Paul Niyonshuti.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF