AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amafoto: Perezida Kagame yakiriye mu karere ka Rubavu mugenzi we wa Kongo Félix Tshisekedi

Yanditswe Jun, 25 2021 13:57 PM | 117,005 Views



Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Rubavu, Perezida Paul Kagame yakiriye Antoine Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'umunsi umwe.

Akigera ku mupaka wa La Corniche, Félix Tshisekedi  yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame,  bahita bajyana mu modoka.

Abakuru b'ibihugu byombi basuye ibice bitandukanye by'Umujyi wa Rubavu banirebera ingaruka zatewe n'imitingito yaturutse ku iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, banagirana ibiganiro bonyine(tête a tete).

Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azagirira uruzinduko i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Nyuma yo gusura tumwe mu duce twagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, biteganyijwe ko abakuru byombi bazagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

Biteganyijwe kandi ko intumwa z’ibihugu byombi zizashyira umukono ku masezerano, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na RDC.



Jean Pierre Kagabo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama