Yanditswe May, 05 2021 16:14 PM | 45,301 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali.
Tariki 25 Ukwakira 2020, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ni bwo yatangaje ko Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yazamuwe mu ntera akaba Karidinali.
Tariki 28 Ugushyingo uwo mwaka, Antoni Kambanda yaherewe ubukardinali i Vatikani mu muhango wayobowe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis.
Ubwo yitabiraga igitambo cya misa y’umuganura cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda tariki 6 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Vatikani ugeze ku ntera ishimishije, kubera ubushake bw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis.
Ni igitambo cya misa cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena cyitabirwa n’abakirisitu gatolika ndetse n’abo mu yindi miryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame na we witabiriye ibi birori byo gushimira Imana, yagaragaje ko kuzamurwa mu ntera kwa Nyiricyubahiro Antoine Karidinari Kambanda ari ishema ku gihugu.
Yagize ati "Ni ishema n’icyubahiro kuri we bwite ariko ni ibyacu nk’u Rwanda n’Abanyarwanda twese ndetse tutitaye cyane k’uburyo twemera, imyemerere ijyanye n’amadini. Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi n’umurimo mwiza akora cyangwa yakoze haba mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga twese turishima.”
“Icyizere yagiriwe n’agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu. Aba ari intore mu nshingano arimo ariko akaba n’intore mu gihugu cyacu ari nacyo cye. Ibyo rero ndibwira ko bizafasha Karidinali Kambanda kurangiza neza icyo Imana imwifuzaho n’ibyo abanyarwanda muri rusange babona kandi bateze kuri kiliziya gatolika."
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yashimiye Perezida Kagame ubutumwa yamwoherereje akimara kugirwa Karidinali, ndetse no kuba yarahaye kiliziya ikibanza cy’ahahoze gereza ya Kigali ngo hubakwe katedarali ibereye umurwa mukuru, Kigali.
Ati "Ndabashimira kandi ubufatanye na kiliziya mukomeje kutugaragariza mu butumwa bwacu bwo gukomeza kubaka ubumwe n’ubuvandimwe bw’abanyarwanda, kugirango dushobore kuva mu mateka mabi y’amacakubiri na jenoside yakorewe abatutsi byadusigiye, kandi natwe tubijeje ubufatanye bwacu nka kiliziya kugirango abanyarwanda bagire ubuzima busagambye."
Karidinali Kambanda w’imyaka 62 y’amavuko yageze kuri uru rwego nyuma y’ imyaka 30 ahawe ubupadiri, kuko yaramburiweho ibiganza bimwinjiza muri urwo rwego na Papa Yohani Pawulo wa 2 tariki ya 8 nzeri 1990 ubwo yasuraga u Rwanda.
Tariki 19 Ugushyingo 2018 ni bwo Kardinali Kambanda yagizwe arkiyepiscopi wa Kigali, avuye muri diyosezi ya Kibungo yari abereye umwepiskopi kuva muri 2013.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru