AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Amafoto: Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda batozongera guteshwa agaciro

Yanditswe Jul, 04 2019 13:54 PM | 19,965 Views



Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko mu myaka yashize Abanyarwanda bateshejwe agaciro n'abitwa ko bakomeye, ashimangira ko ibyo bitazongera kubabaho ukundi. Yabitangaje kuri uyu wa 4 Nyakanga, ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umuhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b'Ibihugu, abakuru ba za Guverinoma n'abandi.

Mu mpanuro Umukuru w'Igihugu yahatangiye, yavuze impamvu urugamba rwo kubohora Igihugu rwabayeho, ashimangiye ko intego yari iyo kugira igihugu, aho buri Munyarwanda afite uburenganzira bungana n'ubwa mugenzi we.

Yanavuze ko kwibohora  bishatse kuvuga uburenganzira, ubumwe, amajyambere,umutekano, abantu bakagira gutera imbere mu byo bifuza ibyo ari byo byose. 

Ati ''Intego y'urugamba rwo kubohora Igihugu yari iyo guharanira ko Abanyarwanda bose bagira uburenganzira bungana.''

Yanavuze ko imyaka yashize ari myinshi abanyarwanda bafatwa nk'ibikoresho banateshwa agaciro, ahamya ko bitazongera kubaho ukundi.

Ati ''Imyaka n'imyaka, Abanyarwanda bafashwe nk'ibikoresho bateshwa agaciro n'abitwa ko bakomeye. Ibyo ntibizongera kuba ukundi.''

Perezida Kagame avuga ko nyuma yo kubohora Igihugu, amateka  Abanyarwanda bayasize inyuma bareba ahazaza. Ati ''Twese hamwe nk'umuryango dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agira uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n'abadukomokaho, ntituzongere kuyobana habe na rimwe.''  

Yashimiye Ingabo zabohoye Igihugu, anavuga ko nabagipfiriye bahora bazirikanwa iteka. Ati ''Ingabo zacu n'abandi baziteye ingabo mu bitugu babayeho, abandi bapfira Igihugu cyacu. Abakiriho baracyakomeje kugikorera batiganda. Benshi mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu turi kumwe hano mu bitekerezo kuko bitanzeho igitambo ntagereranywa.''

Uyu muhango waranzwe n'ibirori  birimo akarasisi ka gisirikare na Polisi, ndetse n'Itorero ry'Igihugu, Urukerereza n'abandi bahanzi banyuranye, bose bakaba bari bakereye kwizihiza iyi sabukuru.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama