Yanditswe May, 13 2021 13:27 PM | 44,064 Views
Mufti w'u
Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu kwirinda ubusabane kuri uyu
munsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, mu
gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n'u Rwanda muri rusange.
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambi niho haramukiye isengesho ry'umunsi mukuru wa Eid El Fitr, umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan
Abitabiriye iri sengesho bageraga kuri 500 gusa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.
Mu kwirinda icyo cyorezo kandi abinjiraga babanje gupimwa umuriro harebwa niba barahawe ubutumwa kuri terefoni zabo, bubemerera kwinjira hanyuma bagakarabywa umuti usukura intoki, kwicara bakaba basasabwaga guhana intera ya metero eshatu.
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko buri wese yizanagiraga igikoresho cyo gusengeraho, ndetse hakaba hari ubwirinzi bwose bushoboka mu guhangana na Covid-19.
Mufti Hitimana yasabye abayoboke b’idini ya Islamu gukomeza ibikorwa byo gufasha basanganywe, ariko bakarushaho kwirinda icyorezo cya covid 19 birinda ubusabane n’umutumirano nk’uko byahoze:
Yagize ati “Turugarijwe kandi kugira ngo iki cyorezo kitabona aho kimenera, ni uko Abayislamu birinda ubusabane, barabikanguriwe na mbere, turabiganiraho cyane ku buryo ibintu byo gusabana no gutumirana bazi neza ko bitemewe.”
Yavuze ko iki ari gihe cyo kwiyegereza Imana no kuyubaha, kandi amasomo bavanye muri iki gisibo baka bakwiye kuyakomezanya no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru