Yanditswe Mar, 16 2023 16:32 PM | 47,884 Views
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, U Rwanda rwakiriye inteko rusange y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA, ku nshuro yayo ya 7, ikaba ari ubwa kane yari ibereye by'umwiohariko ku mugabane wa Afurika.
Ni Inteko Rusange yatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame unashimirwa uruhare agira mu guteza imbere siporo.
Iyi nteko rusange kandi yatorewemo yanabereyemo amatora yo gutora umuyobozi wa FIFA, hakaba hongeye gutorwa Umusuwisi Gianni Infantino, watowe kuri manda ya kane ku bwiganze bubesesuye bw'abatora.
Iyi manda ya gatatu ya Infantino ikazasoza mu mwaka wa 2023. Yatangiye kuyobora FIFA mu mwaka wa 2016. Nibwo bwa mbere iyi nteko yari ibereye muri Afurika ikanakorerwamo amatora y'Umuyobozi wa FIFA.
Iyi Nteko Rusange yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu 211 bigize FIFA n’abandi bayobozi muri FIFA barimo n'abamenyekanye mu bikorwa nyirizina mu mupira w'amaguru barimo nka Arsene Wenger wamenyekanye atoza ikipe ya Arsenal, Pierluigi Collina Umutaliyani wabaye Umusifuzi kabuhariwe ndetse unafatwa nk'umusifuzi wa mbere mu mateka ya Ruhago, Marcin Oleksy uheruka kwegukana igihembo cya FIFA Puskas Award 2023, gihabwa uwatsinze igitego cyiza kurusha ibindi.
Reba uko byari byifashe mu mafoto
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru