AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Amafaranga y’ingengo y’imari ya Leta anyerezwa yaragabanutse-TI Rwanda

Yanditswe Dec, 03 2020 10:03 AM | 170,223 Views



Isesengura Transparency International Rwanda yakoze kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta rigaragaza ko amafaranga anyerezwa mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari yagabanutse. Gusa ngo ifaranga rya Leta riba rigomba gukoreshwa mu nyungu z’umuturage.

Iri sesengura kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ya 2017-2018 mu turere n'umujyi wa Kigali rigaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2017-2018 miriyari 3.52 ari zo zanyerejwe cyangwa yakoreshejwe mu buryo budafite ibisobanuro. Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2016-2017 yari miriyari 6.76. Iki kigereranyo kigaragaza igabanuka ry'inyerezwa ry'umutungo.

Gusa ku rundi ruhande miliyari 228 bingana na 37% by'amafaranga yose yasohowe yakoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko agenga itangwa ry'amasoko.

Nubwo gukoresha amafaranga mu buryo butubahiriza amategeko bikigaragara nk'ikibazo gikomeye byaragabanutse kuko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2016-2017 yari mlriyari 238.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency international Rwanda Apollinaire Mupiganyi avuga ko nubwo imibare igaragaza igabanuka ry'amafaranga anyerezwa nta faranga rya leta riba rikwiye kuburirwa irengero.

Kongerera ubushobozi abakozi mu nzego z'ibanze no kugira uruhare mu gutegura imishinga ni bimwe mu byagarutsweho nk'ibyafasha mu kuziba icyuho cy'inyerezwa ry'umutungo wa leta.

John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu