AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Amafaranga ya leta miliyari 5.7 Frw yakoreshejwe nabi mu 2019/2020

Yanditswe May, 11 2021 19:05 PM | 26,590 Views



Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020 yamurikiwe abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi yari kuri miliyari 5.7, ikagaragaza ko ikoreshwa nabi ry’imari ya leta ryagabanutseho miliyari 2.9 kuko mu 2018/2019 ryari miliyari 8.6

Gusa abagize Inteko Ishinga Amategeko basanga inama z’ubuyobozi kimwe n’inzego zireberera ibigo bya leta, zikwiye gukora akazi kazo kugirango imicungire mibi ikigaragara irangire.

Iyi raporo yakoze isesengura uko amafaranga ya leta yakoreshejwe mu bigo n’inzego zayo, mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2020.

Bimwe mu byavuye mu igenzura bihuriweho n’inzego nyinshi za leta ni uko kugeza ubu inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zitaragera no kuri 50%, zishyirwa mu bikorwa kuko nk’umwaka ushize zari ku gipimo cya 47%.

Kimwe mu bibazo biteye inkeke  nk’uko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ibigaragaza, ni imishinga inyuranye ya miliyari zisaga 300 leta iba yakozemo amasezerano, nyamara imyinshi muri yo ikaba yaradindiye cyangwa ntikorwe, hakiyongeraho ibigo bikora ubucuruzi bikorera mu gihombo kuko nka WASAC, REG, EUCL bimaze guhomba miliyari 40.

Aha ni ho umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro asanga ibi bigo bikwiye gufashwa kuko hari ibimenyetso ko byanatera ibindi bihombo mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Ikibazo cy’imicungire y’imari ya leta kiri mu nzego nyinshi kuko nko mu kigo cy’imisoro n’amahoro, RRA raporo igaragaza ko abatsindiye gusubizwa amafaranga y’uko babariwe nabi aho 84% yasubijwe hagati y’umunsi umwe n’imyaka 7.”

“Muri iki kigo habarurwa miliyari 7.5 zasubijwe abasora nta kibyemeza gihari, miliyari 50.7 zasubijwe kubera amakosa yo kubarira nabi abasora ndetse na miliyari 353 z’ibirarane RRA itarabasha kugaruza.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi basanga hakwiye kujyaho inzego zishinzwe kureberera ibigo bya leta, ahatari inama z’ubutegetsi zigashyirwaho kugirango zirwanye imicungire mibi y’ibigo bya leta.

Muri rusange, nubwo hari ibigo n’inzego za leta bikirangwamo imicungire mibi y’imari ya leta, ndetse ibigo byinshi bikagenda bigarukwaho muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta buri mwaka, ngo ntibibujije ko hari intambwe yatewe kuko nibura 85% by’ibigo bishobora gutanga raporo iri ntamakemwa.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura