Yanditswe Nov, 23 2019 11:38 AM | 14,998 Views
Ikigo cy’Igihugu kigenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’imiti (FDA) kiravuga ko amacupa ibihumbi 10 by’umuti wa parasitamoro w’amazi uhabwa abana uherutse gukurwa ku isoko kitarabasha kuyafata yose ngo ashyirwe hamwe n’andi atwikwe. Hagati aho ariko abari bayiranguye iyo miti baragaragaza igihombo batewe no gukura iyo miti ku isoko.
Amacupa ibihumbi 30 mu bihumbi 40 y’umuti wa parasitamoro ihabwa abana witwa Toto Mol ufite nimero 73718 wakozwe n’uruganda laboratory Allied rwo muri Kenya ni yo amaze gufatwa avanwa muri za farumasi atandukanye kugira ngo azatwikwe kuko uwo muti utujuje ubuziranenge.
Uyu muti winjiye mu Rwanda uhawe uburengazira bwo kujya ku isoko n’ikigo cy’igihu kigenzura ubuziranenge bw’imiti nyuma yo gusuzuzuma amacupa make y’igerageza.
Gusa nyuma baje gukurikirana uyu muti basanga ufite ikibazo bategeka ko uhita ukurwa ku isoko. Birashoka ko wakuwe ku isoko hari abamaze kuwukoresha.
Dr Karangwa avuga ko bakomeje kwiga uburyo bushoboka bwose bwo gukumira ko umuti uwo ari wo wose wakwinjira utujuje ubuziranenge.
Ku ruhande rw’abaranguye iyo miti bo bavuga ko iyo habaye ihamagazwa ry’imiti nk’iyo bahura n’ igihombo bakibaza ugomba kubishyura.
Ubuyobozi bw’uruganda Labaratory and Allied ishami ryarwo mu Rwanda bwirinze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo.
Gusa ariko umuyobozi wa FDA avuga ko igihombo kizabazwa urwo ruganda.
Kugeza ubu imiti igera kuri 21 imaze gukurwa ku isoko nyuma yo kugenzura ubuziranenge bwayo bagasanga butuzuye. Iki kigo kivuga kandi ko mu iperereza bari gukora, mu minsi mike iri imbere hari indi miti ishobora gukurwa ku isoko ry'u Rwanda.
Bonaventure CYUBAHIRO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru