Yanditswe Jun, 23 2021 18:45 PM | 93,187 Views
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi
burizeza abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi, ko
imirimo yo kurwagura itazatinda kugirango indi mibiri yose ishobora kuboneka izajye
ishyingurwa neza.
Ni nyuma y’aho abafite ababo bahashyinguye bakomeje kubisaba ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko hagishakishwa amikoro.
Gatete Thacie umwe mu baharokokeye, avuga ko umusozi wa Nyarushishi wubatsweho uru rwibutso, ubitse amateka abawurokokeyeho batazibagirwa, harimo kuba abahiciwe barabanje kubabazwa bikomeye, byabanzirizwaga no gushukwashukwa bakagezwa aho bagombaga kwicirwa.
Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa, haciyeho igihe kinini imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye mu buryo butayihesha icyubahiro.
Iyi mibiri yaje kwimurirwa mu rwibutso rugezweho ruruhukiyemo iyo mibiri.
Mu ijwi ry’abafite ababo barushyinguyemo, Perezida w’umuryango Ibuka mu karere ka Rusizi Laurent Ndagijimana avuga ko kubakwa kwarwo ari ibyo kwishimirwa kuko runahuza amateka menshi, icyakora agasaba ko imirimo yo kurwagura yakwihutishwa.
Aya mateka akomeye uyu musozi wa Nyarushishi ubitse, urubyiruko rwo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi rwibumbiye mu muryango AERG, niyo ruvuga ko rufatiraho isomo ryo kurwanya ikibi cyose cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gukomeza gusigasira aya mateka, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko inyigo yo kuvugurura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi yarangiye, ubu hagishakishwa ubushobozi.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 abatutsi bazize jenoside mu 1994, hanashyinguwe imibiri 16 yabonetse mu Mirenge itandukanye igize aka karere ka Rusizi, ni mu gihe muri uru rwibutso hari hasanzwe haruhukiyemo indi 8489.
Gatete Eric Rafiki
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru