Yanditswe May, 06 2021 15:05 PM | 36,722 Views
Abaturage
bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, baribaza aho ubwato bushya
baherutse gushyikirizwa buri kuko baheruka kubuca iryera umunsi babushyikirizwaga,
gusa akarere ka Rusizi kavuze ko vuba cyane bugiye gutangira gukora.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ubu bwato buri i Karongi, aho butegereje ko abigishijwe kubukoresha babimenya neza ubundi bugatangira imirimo.
Ubwo bwato abatuye Nkombo babushyikirijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 umwaka ushize, bukaba ari indi mpano bari baremerewe na Perezida Paul Kagame.
Ni ubwato bwari bushyashya kandi ari bwiza kurusha ubwo bari basanganywe nabwo bari barahawe na Perezida Kagame.
Gusa amezi ubu abaye arindwi abo baturage batabubona kuko babuheruka uwo munsi babuhabwaga. Bavuga ko nta n’amakuru yabwo bafite, gusa ngo bumva ko buri gukorera amafaranga mu tundi turere.
Ubwo babushyikirizwaga muri ayo mezi, abaturage bari bijejwe ko nyuma y’amezi abiri buzahita butangira gukora, muri ayo mezi ngo bari bagiye gushakisha rwiyemezamirimo uzabukoresha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, atangaza ko ubwo bwato ubu buparitse kuko habanje kwigishwa abagomba kubukoresha, ndetse ari nako hakorwa imenyekanisha ryabwo.
Kayumba ahakana amakuru y’uko buri gukorera amafaranga ahandi, akizeza abaturage ko vuba cyane ubu bwato buza gutangira imirimo yabwo. Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 no kwikorera toni eshatu z’imizigo.
Bwari bwaje bwunganira ubundi Umurenge wa Nkombo wari warashyikirijwe mu 2012 ari impano ya Perezida Paul Kagame, bukaba bwaragize uruhare mu iterambere ry’abaturage kuko bwabyaye ubundi buto bwifashishwa n’abajya n’abava ku Nkombo.
Aphrodis Muhire
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru