Yanditswe Jul, 02 2021 10:26 AM | 60,369 Views
Ubuyobozi bw'akarere ka
Nyarugenge bwakanguriye buri wese waba ufite amakuru y'ahari imibiri y'abishwe
muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyatanga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibi bwabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi cyakozwe n'akarere ka Nyarugenge, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe imibiri y'abatutsi 86 bishwe mu gihe cya Jenoside.
Imyinshi muri yo ikaba yaraturutse mu Murenge wa Rwezamenyo ahazwi nko kuri Union Bar mu byobo byari bihari.
Bamwe mu bagize imiryango y’abashyinguye ababo kuri uru rwibutso, bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo bumvishe baruhutse ku mutima bagasaba n'abandi bantu baba bazi aho indi mibiri iri bayatanga, kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.
Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ye ku waba azi amakuru y'ahashyinguye imibiri kuyatanga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro, kuko ari nayo nzira yo kugera ku bumwe n'ubwiyunge bwuzuye.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
2 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
3 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
5 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru