AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abatuye Nyarugenge basabwe gutanga amakuru y'aho bazi hari imibiri y'abishwe muri Jenoside

Yanditswe Jul, 02 2021 10:26 AM | 60,369 Views



Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge bwakanguriye buri wese waba ufite amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyatanga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibi bwabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi cyakozwe n'akarere ka Nyarugenge, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe imibiri y'abatutsi 86 bishwe mu gihe cya Jenoside.

Imyinshi muri yo ikaba yaraturutse mu Murenge wa Rwezamenyo ahazwi nko kuri Union Bar mu byobo byari bihari.

Bamwe mu bagize imiryango y’abashyinguye ababo kuri uru rwibutso, bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo bumvishe baruhutse ku mutima bagasaba n'abandi bantu baba bazi aho indi mibiri iri bayatanga, kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ye ku waba azi amakuru y'ahashyinguye imibiri kuyatanga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro, kuko ari nayo nzira yo kugera ku bumwe n'ubwiyunge bwuzuye.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize