Yanditswe Jan, 23 2022 11:13 AM | 22,772 Views
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko ababyeyi bazafatirwa mu cyaha cyo guha abana imirimo ibatesha ishuri, bagiye kujya bashyikirizwa ubugenzacyaha bahanwe.
Ni nyuma y'aho muri aka karere hakiri bamwe mu babyeyi bagitsimbaraye
ku gukoresha abana babo imirimo ituma bata amashuri, cyane cyane bagakoreshwa mu
buhinzi bw’umuceri.
Muri aka karere kazwiho guhinga umuceri mwinshi mu kibaya cy’Umuvumba, abenshi mu bana batagera ku ishuri bisanga bahawe imirimo itandukanye muri ubu buhinzi aho bamwe baba bashinzwe kwamurura inyoni abandi bakanatera imbuto y’umuceri mu gihe cy’ihinga.
Muri iki gihe abahinzi bari mu gishanga bitegura itera ry’umuceri,
hari abahinzi b’umuceri bavuga ko nubwo bo basobanukiwe n’agaciro ko kudakoresha umwana imirimo
imutesha ishuri, hakiri bamwe mu bahinzi bagenzi babo bagikoresha abana babo
iyo mirimo, aba bagasaba ko hashyirwaho ibihano bikaze mu rwego rwo kurandura
icyo kibazo.
Ntabwo byoroheye RBA kubona ababyeyi bavugwaho iki kibazo ngo bagaragaze ikibibatera, gusa umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliette avuga ko koko iki kibazo kigihari kandi ko mu guhangana nacyo hatangijwe ubukangurambaga bukusanya imibare y’abatajya ku ishuri bahereye mu isibo igashingirwaho ibafasha gusubiza abana mu ishuri.
Gusa avuga ko umubyeyi uzajya ufatirwa mu cy’uho cyo guha imirimo
ibuza umwana kugana ishuri hari ibihano bimutegereje
Imibare y'ishami ry'uburezi mu karere ka Nyagatare igaragaza ko umwaka w'amashuri ushize wa 2020-2021, abanyeshuli barenga 2000 aribo bari barataye ishuri, gusa mu gihembwe cya mbere cy'uwo mwaka abagera 1800 baza kurisubizwamo.
Icyakora
nanone imibare ya vuba aha ikagaragaza ko ku munsi mu banyeshuri 174000 bakwiye
kuba bari ku ishuri, abagera ku 12000 batahagera bivuze ko hakiri umukoro w’inzego zitandukanye mu guhangana n’iki kibazo .
Olivier Tuyishimire
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru