AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Akarere ka Kirehe mu ngamba zo gukumira indwara ya Marburg yagaragaye muri Tanzaniya

Yanditswe Mar, 23 2023 19:01 PM | 29,620 Views



Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Karere ka Kirehe ziravuga zatangiye gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukora ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe indwara ya Marburg yagaragaye mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.

Ku mupaka wa Rusumo urujya n’uruza rw’amakamyo ava cyangwa ajya mu Rwanda no muri Tanzania rurakomeje. Ni na ko abaturage bagenda n’amaguru bambuka uyu mupaka muri gahunda y’ubuhahirane isanzweho.

Abinjiye mu Rwanda barasabwa gukaraba intoki, bagapimwa umuriro bagakomeza urugendo. Gusa, indwara ya Marburg ivugwa mu gihugu cya Tanzania nta makuru menshi bayifiteho, cyakora ngo bagiye gukomera ku isuku:

Inzego z’ubuzima mu Karere ka Kirehe zivuga ko ziteguye, ndetse n’ibyumba byihariye bishobora kwakirirwamo uwagaragaraho iyo ndwara ku ku mupaka wa Rusumo no ku bitaro bya Kirehe byamaze gutegurwa.

Umuyobozi w’ibyo bitaro Dr Munyemana Jean Claude asobanura iby’iyi ndwara n’inkomoko yayo, agaca akarongo ku bukana bwayo ndetse n’ingamba zo mu rwego rw’ubuzima mu gukumira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko ubukangurambaga na bwo bwatangiye kugira ngo inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bamenye uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira iyo ndwara.

Magingo aya indwara ya Marburg ntabwo iragaragara mu Rwanda. Aho yagaragaye mu ntara ya Kagera ni kuri Km 300 uvuye mu mupaka wa Rusumo.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira