AGEZWEHO

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...
  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...

Akarere ka Gisagara kagiye guha amabati asaga 200 abatuye bahuye n’ibiza

Yanditswe Jan, 23 2022 20:33 PM | 18,023 Views



Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, bwijeje imiryango iherutse gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu mpera z'Icyumweru gishize ko hari  amabati asaga 200 bazashyikirizwa kugira ngo abafashe gusana inzu zabo zangiritse.

Bamwe mu baturage RBA yasanze barimo kugorora imisumari bakuye mu bisenge by’inzu byagurutse kugira ngo basanasane babone aho gukinga umusaya.

Imvura nyinshyi ivanze n’umuyaga, inkuba n’urubura ku wa Kane niyo yibasiye tumwe mu tugari two mu mirenge wa Save na Musha mu karere ka Gisagara, iyi mvura yasize zimwe mu nzu z’abaturage zangirika mu gihe izindi zasenyutse ku buryo abaturage bazivuyemo.

Aba baturage basabye guhabwa ubufasha cyane cyane amabati yo kwifashisha mu gusana inzu zabo, kuko andi yamaze kwangirika ku buryo atakongera gukoreshwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yijeje aba baturage ko akarere kiteguye gutanga amabati asaga 200 mu ntangiriro z’iki cyumweru, ndetse ko akarere kazakomeza gufatanya na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi kuba hafi iyi miryango ku buryo nta kibazo izagira.

Kugeza ubu harabarurwa inzu zisaga 70 zirimo izasenyutse burundu, ndetse n’izindi zangiritse ariko ku buryo zo zasanywa. 

Hangiritse kandi hegitari z’ubutaka zitaramenyekana ndetse n’ibihingwa byiganjemo ibigori n’urutoki byangijwe bikomeye n’urubura.

Inkuru ya Callixte Kaberuka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu