Yanditswe Jan, 23 2022 20:33 PM | 18,023 Views
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, bwijeje imiryango iherutse gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu mpera z'Icyumweru gishize ko hari amabati asaga 200 bazashyikirizwa kugira ngo abafashe gusana inzu zabo zangiritse.
Bamwe mu baturage RBA yasanze barimo kugorora imisumari bakuye mu bisenge by’inzu byagurutse kugira ngo basanasane babone aho gukinga umusaya.
Imvura nyinshyi ivanze n’umuyaga, inkuba n’urubura ku wa Kane niyo yibasiye tumwe mu tugari two mu mirenge wa Save na Musha mu karere ka Gisagara, iyi mvura yasize zimwe mu nzu z’abaturage zangirika mu gihe izindi zasenyutse ku buryo abaturage bazivuyemo.
Aba baturage basabye guhabwa ubufasha cyane cyane amabati yo kwifashisha mu gusana inzu zabo, kuko andi yamaze kwangirika ku buryo atakongera gukoreshwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yijeje aba baturage ko akarere kiteguye gutanga amabati asaga 200 mu ntangiriro z’iki cyumweru, ndetse ko akarere kazakomeza gufatanya na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi kuba hafi iyi miryango ku buryo nta kibazo izagira.
Kugeza ubu harabarurwa inzu zisaga 70 zirimo izasenyutse burundu, ndetse n’izindi zangiritse ariko ku buryo zo zasanywa.
Hangiritse kandi hegitari z’ubutaka zitaramenyekana ndetse n’ibihingwa byiganjemo ibigori n’urutoki byangijwe bikomeye n’urubura.
Inkuru ya Callixte Kaberuka
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru