Yanditswe Aug, 21 2020 08:47 AM | 51,028 Views
]Abatuye mu Karere ka Gakenke baravuga
ko bagiye kuruhuka ingendo ndende bakora bagiye kwivuza. Ni nyuma y’aho Ibitaro
bya Gatonde bemerewe n’umukuru w’igihugu byamaze kuzura. Batewe ishema n’ubwiza
bwabyo, bakanizera serivisi bazabihererwamo.
Ubwo Perezida wa Republika Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gakenke ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2016, ni bwo yasabye ko Ibitaro bya Gatonde byubakwa; gusa icyo gihe yanibukije ko byagakwiye kuba byaruzuye kuko n’ubundi byari byaremewe mu mwaka wa 1999 ariko asezeranya abanya Gakenke ko bizubakwa vuba.
Nyuma y’imyaka 2 ibi bitaro byubakwa n’umutwe w’Inkeragutabara mu Murenge wa Mugunga ubu byamaze kuzura ku gipimo cya 100%, igisigaye akaba ari ugushyiramo ibikoresho byo mu bitaro kandi bimwe byatangiye gushyirwamo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Aimé Francois Niyonsenga, ashimangira ko mu gihe gito cyane ibi bitaro bitangira gutanga serivisi z’ubuvuzi kuko ngo abakozi batangiye gushyirwa mu myanya ndetse n’ibikoresho bisigaye bikaba biri mu nzira.
Kuzura kw’ibitaro ni igisubizo ku batuye muri aka gace kagizwe ahanini n’imisozi miremire, na cyane ko bamwe bajya kwivuza mu Bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu na byo bimaze imyaka 2 gusa byubatswe. Ibindi bitaro bikaba ahitwa i Nemba mu birometero bisaga 40. Imiterere y’aka gace ikaba iri mu bigora abaturage kugera kwa muganga kuko ahenshi bisaba ko umurwayi ajyanwa mu ngobyi, ibintu abahatuye basobanura ko biruhukije.
Usibye abaturage basaga ibihumbi 100 bo mu mirenge 7 y’akarere ka Gakenke bazahererwa serivisi ku Bitaro bya Gatonde, abo mu mirenge imwe n’imwe ihana imbibi na Gakenke na bo bazahahererwa seririvisi z’ubuvuzi ni ukuvuga abo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyabihu.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru