AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Akanyamuneza ni kose ku bashoye imari mu bukerarugendo nyuma y’aho busubukuriwe

Yanditswe Jun, 18 2020 09:00 AM | 47,858 Views



Abashoye imari mu bikorwa by'ubukerarugendo bishimiye icyemezo cyo gusubukura ibikorwa by'ubukerarugendo gusa ngo bahuye n'igihombo gikomeye bizera ko gukora mu buryo budasanzwe aribyo bizazahura uru rwego babarizwamo.

Amezi atatu arashize abafite imodoka zitwara ba mukerarugendo muri za pariki n'ahandi hantu nyaburanga hasurwa, ziparitse. Uko biri kose inyamanswa ziri muri izi pariki zirabakumbuye!

Uru rwego rw'ubukerarugendo rufite uruhare rwa 12% ku musaruro mbumbe w'igihugu, rwatanze akazi ku babarirwa mu bihumbi 140.

Abari muri uru rwego bishimiye icyemezo cya Guverinoma y'u Rwanda cyo kongera gusubukura ibikorwa by'ubukerarugendo nyuma y'iminsi hafi 90 bifunze ku bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID - 19.

Ntirenganya Oreste , Umuyobozi wa Hermosa Life ati ''Ni icyemezo twakiriye neza cyane twari dutegereje ubwo twabonaga izindi secteurs bagenda bazifungurira natwe ubukerarugendo twari dutegereje kureba twari dufite inyota ariko byadushimishije cyane.''

Ku rundi ruhande, Anne Marie Kantengwa aratembera Hotel Chez Lando abereye umuyobozi mukuru. Covid 19 yashegesheje isi mu bice hafi ya byose, ku buryo hari abakozi hafi 100 bakoraga muri iyi hoteli bagiye gusezererwa ku kazi mu minsi ya vuba. Ibi kandi biriyongeraho ikindi gihombo cyatewe no kumara amezi atatu iyi hoteli idakora.

Yagize ati ''Kuri twe ntabwo byahindutse cyane kuko iyi hoteli ni mpuzamahanga kuko dukora ari uko n'indege zigeze mu gihugu cyacu. Ni ukugumya tukihangana dutegereje ko indege zizaza ariko tunashyigikiye ko Abanyarwanda batangira icyo bita ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu bagasura igihugu, bagasura ibikorwa nyaburanga, bakamenyera kurara mu mahoteli.''

Kongera gufungura urwego rw'ubukerarugendo, imipaka igifunze ni umukoro ku bari mu gihugu imbere ko bakwiye kurushaho kwitabira ibikorwa by'ubukerarugendo, icyakora hari abagaragaza ibiciro biri hejuru nk'inkomyi ku bifuza gusura ibice nyaburanga.

Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Aimable Rutagarama avuga ko hari ibiri gukorwa mu minsi ya vuba biza gutanga igisubizo kuri iki kibazo.

Yagize ati ''Ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu nibwo bushyizwe imbere ubu ngubu navuga ko ku biciro bihanitse abantu bashobora kugaragaza wenda ku banyigihugu na byo byatekerejweho ngira ngo hazasohoka ingamba zisobanutse zerekeranye n'ibiciro byo gusura pariki bizaba bigabanutseho.''

Inama y'abaminisitiri yaraye iteranye yafashe imyanzuro irimo n'uwo kongera gukomorera urwego rw'ubukerarugendo muri rusange gusa imipaka iracyafunze.

Urwego rw'ubukerarugendo mu mwaka wa 2019 bwinjirije igihugu miliyoni hafi 500 z'amadorali ya amerika, kubera COVID - 19 kandi uru rwego muri rusange rwahombye miliyari zirenga 14 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe urwego rwo gutembereza bamukerarugendo rwo rwahombye angana miliyoni zirenga 152.


RUTIKANGA Paul



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage