AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Akanyamuneza mu baturiye Pariki y’Iburunga bagezweho n’umusaruro uva mu bukerarugendo

Yanditswe Nov, 15 2020 21:05 PM | 54,310 Views



Nyuma y’imyaka 15 hashyizweho gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo, abaturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga baravuga ko iyi ari gahunda yabateje imbere k’uburyo bugaragara; ibyatumye na bo barushaho kugira uruhare rukomeye mu kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ruherereye muri iyi Pariki.

Mu mwaka wa 2005 ni bwo hatangiye gahunda yo gusaranganya abaturage baturiye za Pariki amafaranga akomoka ku bukerarugendo. Ni gahunda yakozwe binyujijwe  mu makoperative, aho agera kuri 66 yo mu turere tune dukora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari two Burera, Musanze,Nyabihu na Rubavu, ahabwa amafranga buri mwaka ayafasha gukora imishinga itandukanye igamije kuyateza imbere.

gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendoyatangiye hasaranganywa 5% by’uwo musaruro, bigeze mu mwaka wa 2017 biba 10%. Kugeza ubu mu mirenge 12 ikora kuri pariki y’igihugu y’ibirunga hamaze gusaranganywa miliyari 2 na miliyoni zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

7% by’ayo  mafaranga yakoreshwejwe hubakwa urukuta rw’amabuye kuri iyo pariki, 31 % ni yo yahawe amakoperative, mu gihe 62 % by’ayo yakoreshejwe hubakwa ibikorwaremezo biteze imbere imibireho myiza y’abaturiye iyo pariki, birimo amashuri, amavuriro, amazi n’ibindi byishimirwa n’aba baturage babyegerejwe.

Iyi gahunda ya RDB yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo,yaje gushyigikirwa n’andi  mashyirahamwe ndetse n’imiryango itandukanye. Muri iyo harimo SACOLA, ishyirahamwe rigizwe n’abaturage 65 baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange.

Iri  shyirahamwe rikora ibijyanye n’ubukerarugendo aho kuva mu mwaka wa 2007 hari miliyari 1 na miliyoni 250 rimaze gushyira mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abatuye muri iyo mirenge  nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi waryo,  NSENGIYUMVA Pierre Célestin.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga Uwingeri Prosper avuga ko  gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo itateje imbere gusa abaturiye iyi pariki ngo yanatumye bagira uruhare rugaragara mu kuyibungabunga  biruta kure uko babikoraga mbere.

Uko imyaka yagiye itambuka, ubukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga bwagiye bunakurura amahoteri menshi muri aka gace.

Aha ni ho Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ahera ashishikariza abahaturiye  kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bufatanye  n’aya mahoteri.

Icyakora iyi gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, kuko hari miliyoni zisaga 402 z’amafranga y’u Rwanda zagombaga gutangwa muri iyi gahunda mu turere twa Musanze na Burera mu mwaka wa 2019-2020 zitaratangwa. 


Patience ISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage