AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Akanyamuneza ku baturiye uruganda rukora amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri

Yanditswe Jan, 22 2022 19:26 PM | 43,036 Views



Abaturiye uruganda rutanga amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri ruherereye mu Karere ka Gisagara bavuga ko barwitezeho kubona umuriro uhagije, ariko kandi ngo rwanabafashije kubona amafaranga bizamura iterambere ry'ingo zabo.  

Ibi babivuze ubwo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver yasuraga uru ruganda mu rwego rwo kureba aho ibikorwa by'igerageza  mu gutanga amashanyarazi bigeze.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver, yasuye ibikorwa bitandukanye birimo by'umwihariko uruganda rutanga amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri. Ni uruganda rwamaze kuzura kuri ubu bakaba bari mu igerageza aho mu cyiciro cya mbere rwmaze gutangira gutanga amashanyarazi angana na megawati 30.

Abaturiye uru ruganda bavuga ko ubusanzwe umuriro bari bafite utabageragaho bose bityo bakaba biteze ko uzatangwa n'uru ruganda uzasiga abatuye muri Gisagara bose bacana.

Uretse kuba biteze kubona umuriro w'amashanyarazi uhagije, ngo rwanabafasjije kubona amafaranga bizamura iterambere ryabo.

Minisitiri w'ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver avuga ko imirimo yo kubaka uruganda yarangiye. Kuri ubu ngo bari mu igerageza ngo harebwe uko amashanyarazi y'uru ruganda yose yagezwa ku baturage, dore ko hari icyiciro cya mbere cya megawati 30 zatangiye gucanwa. Akavuga ko uyu mwaka uzarangira ingano y'amashanyarazi yose agomba gutangwa n'uru ruganda yamaze gutangira kubyazwa umusaruro.

Uru ruganda rutanga amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017, rukaba ruzatanga megawati 80. Rwuzuye rutwaye amafaranga y'u Rwanda Miliyari 400.



Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira