Yanditswe Jan, 22 2022 19:26 PM | 43,036 Views
Abaturiye uruganda rutanga amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri ruherereye mu Karere ka Gisagara bavuga ko barwitezeho kubona umuriro uhagije, ariko kandi ngo rwanabafashije kubona amafaranga bizamura iterambere ry'ingo zabo.
Ibi babivuze ubwo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver yasuraga uru ruganda mu rwego rwo kureba aho ibikorwa by'igerageza mu gutanga amashanyarazi bigeze.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver, yasuye ibikorwa bitandukanye birimo by'umwihariko uruganda rutanga amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri. Ni uruganda rwamaze kuzura kuri ubu bakaba bari mu igerageza aho mu cyiciro cya mbere rwmaze gutangira gutanga amashanyarazi angana na megawati 30.
Abaturiye uru ruganda bavuga ko ubusanzwe umuriro bari bafite utabageragaho bose bityo bakaba biteze ko uzatangwa n'uru ruganda uzasiga abatuye muri Gisagara bose bacana.
Uretse kuba biteze kubona umuriro w'amashanyarazi uhagije, ngo rwanabafasjije kubona amafaranga bizamura iterambere ryabo.
Minisitiri w'ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver avuga ko imirimo yo kubaka uruganda yarangiye. Kuri ubu ngo bari mu igerageza ngo harebwe uko amashanyarazi y'uru ruganda yose yagezwa ku baturage, dore ko hari icyiciro cya mbere cya megawati 30 zatangiye gucanwa. Akavuga ko uyu mwaka uzarangira ingano y'amashanyarazi yose agomba gutangwa n'uru ruganda yamaze gutangira kubyazwa umusaruro.
Uru ruganda rutanga amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017, rukaba ruzatanga megawati 80. Rwuzuye rutwaye amafaranga y'u Rwanda Miliyari 400.
Jean Pierre Ndagijimana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru