Yanditswe Mar, 18 2021 07:15 AM | 55,372 Views
Bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta, baravuga ko icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gusubiza ibipimo by’imisoro uko byari bimeze muri 2019, cyongeye gushimangira ihame ry'imiyoborere myiza aho umuturage afite ijambo mu bimukorerwa.
Kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2020 ni bwo hatangiye gukurikizwa ibipimo bishya by'umusoro ku butaka, aho metero kare imwe yatangiye gusora hagati ya 0 n'amafaranga 300 mu gihe muri 2019 yasoraga hagati ya 0 n'amafaranga 80.
Ibyo bipimo bishya biteganywa n'itegeko ry'umusoro ku mutungo utimukanwa ryo muri 2018 ryakuruye impaka kugeza ubwo uwitwa Niyitanga Salto, usanzwe ari Umukuru w'umudugudu wa Gasasa, Akagali ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali agejeje icyo kibazo kuri Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n'abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga tariki 21 Ukuboza 2020.
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri w'imari n'igenamigambi, umukuru w'igihugu yasezeranyije Abanyarwanda ko agiye gukurikirana iki kibazo.
Ashingiye ku cyemezo cy'inama y'abaminisitiri yo kuwa 15 Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko umusoro ku butaka w'umwaka wa 2020 uzishyurwa hagendewe ku bipimo byakoreshejwe mu kwishyura umusoro wa 2019.
Ni icyemezo cyakiranywe akanyamuneza n'abaturange mu ngeri zinyuranye.
Ku ruhande rw’imiryango itari iya Leta, Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko iki cyemezo kigaragaza ubuyobozi bwumva bukanaha agaciro umuturage.
Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko ibipimo bishya by'umusoro ku butaka bizatangazwa mu gihe cya vuba ndetse ibyo bikaba ari na byo bizashingirwaho hishyurwa imisoro y'umwaka wa 2021.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru