AGEZWEHO

  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...
  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...

Akanyamuneza ku bageni nyuma yo kwemererwa gusaba no gukwa

Yanditswe Jun, 05 2021 18:36 PM | 59,417 Views



Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yemeye isubukurwa ry’umuhango wo gusaba no gukwa, abakoze ubukwe bagaragaje ko bishimiye kuba bari muri bake babukoze mu buryo bwuzuye kuva icyorezo cya Covid19 cyagaragara mu Rwanda. Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu arasaba abacyuza ubukwe kwitwararika amabwiriza yo kwirinda Covid19 kuko bitabaye ibyo bwahagarikwa. 

Namahoro Jean n’Uwingabire Emerance kuri uyu wa 6 ahagana saa tanu z'amanywa bari imbere y'imiryango yabo mu muhango wo gusaba no gukwa, wabereye iwabo w’umukobwa i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

 Umubare w'abitabiriye uyu muhango nturenze 30 nk'uko amabwiriza abiteganya, abageni n'abatashye ubukwe bose bambaye udupfukamunwa kandi barubahiriza n'andi mabwiriza yo kwirinda covid19. Namahoro Jean n’Uwingabire Emerance batangiye urugendo rwo kubana akaramata. Bishimiye intambwe bateye bashyigikiwe n'imiryango yabo. 

Namahoro Jean ati "Ni ngombwa ko twubahiriza amategeko y'igihugu cyacu, ni muri urwo rwego twe twateguye ubukwe, ni byiza cyane kuko bituma ku ruhande rw'umukobwa cyangwa umuhungu babona ko imihango igenze neza mu muco wa Kinyarwanda hazamo uburyo ki inka ihabwa agaciro mu muryango nyarwanda n'imiryango irishima turishimye kandi turashimira leta y'u Rwanda."

Uwingabire Emerance we yagize ati "Kuri uyu munsi mbanje gushimira Imana yabidushoboje ikemera ko uyu muhango nk'umuco uturanga ukaba warasubukuwe kandi ukaba wadutangiriyeho binejeje imitima yacu."

Abatashye ubu bukwe bwo gusaba no gukwa bishimiye ko uyu muhango wongeye gukorwa nyuma y'igihe kinini warasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Munyankindi Fredrick wari umukwe mukuru yagize ati "Byadushimishije ubukwe ni umwe mu mico myiza ndemyagihugu tukaba dushimira ubuyobozi bwiza bw'iki gihugu bwatekereje kuri uyu muhango."

Kuva Covid19 yagera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 muri 2020 umuhango wo gusaba no gukwa ntiwari wemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya covi-19.

icyemezo cyo gusubukura umuhango wo gusaba no gukwa cyafashwe mu nama y'abaminisitiri yateranye ku wa mbere w’iki cyumweru. Abitabira ibi birori ntibagomba kurenga 30, ariko byabera ahagenewe kwakira abantu ntibarenge 30% by'ubushobozi bwaho mu gihe bapimwe covid-19.

Ni icyemezo abategura abirori na bo bakiriye neza.

Urayeneza Anitha utegura ibirori yagize ati "Urumva 30% by'abo dusanzwe twakira hari ikintu kinini bizadufasha kugira ngo business tugende tuyizahura gake gake."

Na ho Mukabadege Bernadete ucuruza imyenda y'abageni ati "Nk'igihe twari tumaze abantu badakenyera, ubukwe ni gahuza imiryango twambikaga abantu bake cyane bitarimo gukenyera, bakajya mu murenge cyangwa mu rusengero nta kwiyakira, ntaho abantu bahurira." 

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abaturage n’inzego zinyuranye gukorana mu kubahiriza amabwiriza arebana n’ubukwe kuko abazayarengaho bashobora gutuma buhagarikwa.

Ati "Tukaba dusaba ubufatanye mu nzego z'ibanze, inzego z'umutekano ndetse n'abo bakora ibyo bikorwa ba nyir’ubukwe ndetse na babandi aho bakiriwe buri wese agomba kubigiramo uruhare nibitagenda neza hazajya hafatwa ingamba harimo no kuba ubwo bukwe bwahagarikwa."

N'ubwo ibintu bitandukanye bigenda bikomorerwa abaturage basabwa kutirara kuko icyorezo cya Covid19 kigihari. 

KWIZERAJohn Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira