AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga

Yanditswe Nov, 28 2021 09:18 AM | 78,363 Views



Abaturage baturiye ahahoze inkambi y'impunzi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi, barishimira ko  hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga.

Kuri uyu wa Gatandatu hakorewe umuganda udasanzwe wo gutera ibiti birwanya isuri, guca amaterasi, gutoragura amashashi n'indi myanda, hanakurwamo amabuye yari yubatse inzu z'impunzi. 

Abaturage bavuze ko nyuma y'uko impunzi zihavuye, hari harabaye amatongo  bikabatera.

Uwitwa Nzeyimana Jean Pierre yagize ati "Twari dufite impungenge cyane ko hari ahantu mu matongo ubona hashobora kuba hakwihishamo ibisambo,harimo n'ibyobo n'imisarani bakoreshaga byari biduteye impungenge ko abantu bashoboraga kujyamo cyangwa abana bacu bakahakorera impanuka, ariko kubera uyu muganda turashimira leta kuba yaje gufatanya natwe muri uyu muganda hakaba hasubiranye isura."

Ni umuganda wateguwe na Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi ( UNHCR) ndetse bafatanya  n'abatuye akarere ka Gicumbi.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Kayumba Olivier avuga ko iki gikorwa kigamije kuhasubiza uko hahoze.

"Twabanje gutera ibiti bwa mbere n'inzu zose kuzishyira hasi, kugira ngo ubutaka butangire buhumeke neza dutere amaterasi hanyuma uyu munsi nibwo twatangiye gutera ibiti, twateye ibiti birenga ibihumbi 4 ariko igikorwa kirakomeza ku rwego rw'akarere, uretse gutera ibiti na biriya bikuta bisigaye bidafite icyo bimaze byose bigomba gukurwamo."

Biteganyijwe ko nyuma yo kuhatunganya, minisiteri y'ibidukikije n'ikigo gishinzwe imikoreshereze n'imicungire y'ubutaka n'akarere ka Gicumbi bazicara hamwe bakareba ibizahakorerwa.

Ibikorwaremezo by'amashuri, amavuriro ndetse n'amazi byo biracyahari.

Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall avuga ko n'ibi bikorwaremezo bigomba kuba ahatunganye kugira ngo abaturage babibyaze umusaruro.

Ati "Turimo gukorana na guverinoma  kugira ngo ibi bikorwaremezo biri hano byifashishwaga n'impunzi, kugira ngo bigirire akamara abaturage, ubu ibi bikorwaremezo nabyo bizavugururwa mu kwezi gutaha tubishyikirize ubuyobozi n'abaturage ba Gihembe."

Ahahoze iyi nkambi ya Gihembe hafite ubuso bwa hegitari zisaga 40, yimuwemo impunzi zigera ku bihumbi 12 zose zikaba zarajyanywe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe kubera ikibazo cy'amanegeka.


Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura