Yanditswe Aug, 03 2020 09:49 AM | 38,341 Views
Abaturage barema amasoko n'abahurira ahantu hahurira
benshi nko muri za gare batewe impungege n'abakomeje kwirengagiza kubahiriza
amabwiriza yo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID19 bikaba byaba intandaro
yo gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.
Ku isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo usanga bamwe mu bacuruzi n'abarema iri soko bambaye nabi agapfukamunwa abandi bafatanye ku ntugu.
Ni na ko bimeze no ku isoko rya kijyambere rya Nyabugogo ryubakiwe abahoze bakora ubucuruzi bwo kumihanda.
Iki kibazo kandi kinagaragara kuri gare abagenzi bategeramo imodoka aho usanga hashushanyije imirongo buri wese akwiye guhagararamo ariko ugasanga byirengagizwa.
Bamwe mu baturage bavuga ko batewe impungege no n'abadohotse ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID19 bikaba bishobora kuba intandaro yo gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.
Bamwe mu bayobozi b'aha hahurira abantu benshi bavuga ko n'ubwo bashyiramo imbagara mu gukangurira abaturage gushyira mu bikorwa aya mabwiriza hari abagifite imyumvire yo hasi.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko kuba abantu batarashyira mu mitwe yabo kumva ingaruka z'iki cyorezo ku gihugu bakirengagiza amabwiriza atangwa, ari byo bizatuma hafatwa ingamba zikarishye kuri buri wese udohoka mu kubahiriza aya mabwiriza yitwaje ko ibihano bahabwa ntacyo bitwaye.
Inkuru irambuye mu mashusho
Jean Paul TURATSINZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru