AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro

Yanditswe Jun, 29 2019 20:42 PM | 11,196 Views



Mu masaha ya nimugoroba yo kuri uyu wa Gatandatu, inkongi y'umuriro yibasiye Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ni inkongi yibasiye igice cy'aka gakiriro kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw'ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n'ibindi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa harakekwa amashanyarazi.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rikaba ryihutiye gutabara kugira ngo ribashe guhosha umuriro wari mwinshi mu buryo bugaragarira amaso.

Iyi nkongi ibaye iya gatatu muri uku kwezi, aho izabanje zangije ibikoresho byinshi. 


Umuyobozi w'akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yavuze lo bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi y'umuriro akaba yongeyeho ko bari gushaka umuti urambye wo guhashya iyi nkongi y'umuriro yibasira akagace.


                   Polisi yahanganye n'umurio wari mwinshi cyane

                        Umuriro wari mwinshi cyane

Inkuru ya Nyirimana Leonce



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura