Yanditswe Jun, 29 2019 20:42 PM | 11,196 Views
Mu masaha ya nimugoroba yo kuri uyu wa Gatandatu, inkongi y'umuriro yibasiye Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ni inkongi yibasiye igice cy'aka gakiriro kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw'ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n'ibindi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa harakekwa amashanyarazi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rikaba ryihutiye gutabara kugira ngo ribashe guhosha umuriro wari mwinshi mu buryo bugaragarira amaso.
Iyi nkongi ibaye iya gatatu muri uku kwezi, aho izabanje zangije ibikoresho byinshi.
Umuyobozi w'akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yavuze lo bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi y'umuriro akaba yongeyeho ko bari gushaka umuti urambye wo guhashya iyi nkongi y'umuriro yibasira akagace.
Polisi yahanganye n'umurio wari mwinshi cyane
Umuriro wari mwinshi cyane
Inkuru ya Nyirimana Leonce
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru