AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda: Byifashe bite ku isoko ry'ivungisha?

Yanditswe Feb, 08 2022 09:28 AM | 17,531 Views



Abari mu mwuga w'ivunjisha bavuga ko muri iki gihe babona umubare w'abakenera amadovize ukomeza, ibintu bemeza ko bigira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda. Abasesengura ibirebana n'ubukungu bo basanga gushyira imbaraga mu kongera ingano y'ibyoherezwa hanze bikorerwa mu Rwanda ari kimwe mu byakemura iki kibazo.

Nk'uko bikubiye muri raporo ya Banki Nkuru y'u Rwanda, iyo ugereranyije ifaranga ry'u Rwanda n'amadovize mu myaka 2 ishize usanga ryaratakaje agaciro karyo kuko imbere y'iri Euro ubona ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 3.2% mu mwaka wa 2020,  na ho mu mwaka wa 2021 rita agaciro ku gipimo cya 11.5%.

Muri iyo myaka kandi ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya  4.3% muri 2020  imbere y'idolari, mu gihe mu mwaka wa 2021 ryataye agaciro ku gipimo cya 5.3%.

Umuyobozi mukuru w'ihuriro ry'abatanga serivisi z'ivunjisha mu Rwanda Gasana Vianney avuga ko abakenera amadovize barushaho kwiyongera biturutse ku miterere y'ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibyo u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga muri 2020/2021 byari bifite agaciro ka miliyari 1.487 z'amadolari bivuye kuri miliyari 1.277 z'amadolari mu 2019-2020, bikaba byariyongereye ku gipimo cya 16.4%.

Perezida w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera avuga ko ishoramari ryo mu Rwanda rigifite inzitizi z'ibiciro by'ibikoresho by'ibanze byatumbagiye kandi bikaba bigituruka hanze nabwo bikagurwa hakoreshejwe amadovize.

Umwe mu basesengura ibijyanye n'ubukungu Manirakinga Manasseh avuga ko hatewe intambwe nziza mu kongera umubare w'inganda zitunganyiriza ibicuruzwa binyuranye imbere mu gihugu, ariko hagikenewe kongera ingano y'umusaruro wazo kugira ngo bizamure ingano y’amadovise yinjira mu gihugu.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko n'ubwo ubukungu bw'Igihugu bwahungabanyijwe n'icyorezo cya Covid19, ngo bitabujije ko bugenda buzahuka bitewe n'ingamba zo gucunga ifaranga zikomeza gufatwa hirindwa ko rita agaciro.

Ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 10.2% mu mwaka wa 2021, bikaba bishingiye ahanini ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kurwanya icyorezo cya covd 19 ibitanga icyizere ko bushobora kuzamuka neza muri uyu mwaka wa 2022.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama