AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Afurika ihangayikishijwe n'indwara zidakira zitera ububabare

Yanditswe Sep, 18 2019 09:12 AM | 10,258 Views



Ibihugu by’Afurika biratangaza ko bihangayikishijwe n’ikibazo cy’indwara zidakira kandi zitera ububabare.Abaminisitiri b’ubuzima baturutse mu bihugu 40 by’Afurika mu nama yabo yatangiye i Kigali bavuga ko aba barwayi bakwiye kwitabwaho mugihe za Leta zaramuka zibishyisemo imbaraga zihagije.

Minisiteri y'Ubuzima ku bufatanye n'ishyirahamwe nyafurika ry'abatanga ubuvuzi ku barwaye indwara zidakira kandi zitera ububabare ni yo yakiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya 3.

Kuva mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwatangiye gahunda zihariye zijyanye no kwita ku barwaye indwara zidakira kandi zitera ububabare. Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko 25% by’abarwayi bari mu bitaro baba bakeneye izi serivisi.

Bamwe mu bakurikiranwa muri iyi gahunda bavuga ko byatumye bongera kugira icyizere cyo kubaho.

Mukankomayombi Charlotte ni umuturage wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko avuga ko ubwo buvuzi bwamufashishe mu burwayo bwe bwa kanseri kuko butaraza atagiraga icyo abasha kwimarira.

Yagize ati "Ndwaye indwara ya kanseri, nari merewe nabi ntacyo mbasha kwimarira mu rugo, nta mbaraga nari mfite, nari nkeneye gukorerwa isuku kenshi cyane, ubu buvuzi bumaze kuza, baramfashije kwivuza, bamfasha kwikorera isuku, bakampa n’imiti igabanya ububabare ku buryo ubu ntakibabara."

Iyi nama ihuje intumwa zo mu bihugu birenga 40 yitezweho kongera imbaraga mu byemezo byo kwinjiza ubu buvuzi mu zindi serivisi zitangwa mu buvuzi budaheza,kugeza ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa muri ubu buvuzi ku babikoresha ndetse no kugena ubushobozi bw'amafaranga buzajya bukoreshwa.

Diane Mukasahaha, Umuhuzabikorwa wa gahunda y'ubuvuzi ku barwaye indwara zidakira mu Rwanda avuga ko abarwayi bitabwaho ari abafite  za kanseri, indwara z’umutima, impyiko,virusi itera SIDA n’ izindi, ubuvuzi bashobora guhabwa mu ngo zabo. 

Yagize ati "Mu kiciro cya 1, mu tugari 100 hashyizwemo byibura abantu 2 bashinzwe kwita ku barwayi barembeye mu ngo bakabafasha babapfuka, kubaganiriza no kwigisha umuryango uko ufata uwo muntu. Mu mwaka 1 hakurikiranywe 282 barembye cyane bageze mu minsi ya nyuma, n’abarwayi 3095 barwaye indwara zidakira ariko babasha kubyuka bakajya hanze. Iyo batitabwaho bari guhera mu buriri."

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr.Patrick Ndimubanzi avuga ko kwirinda biruta kwivuza.Gusa ku bamaze kurwara indwara zidakira, baba bakeneye kwitabwaho kugira ngo bakomeze kubaho.

Yagize ati "Mu gihe turi kuri iyi, twese icyo tuba tugamije ni ukubaho tutababara cyane, iyi gahunda yo guherekeza umurwayi urembye cyane  igizwe n’ibintu bitandukanye birimo kumufasha mu myemerere ye, mu mitekerereze, kumuba hafi ndetse no kumuha imiti. Imiti yonyine ntihagije tugomba kuba hafi y’abo bantu, tukabafasha kandi tukababanira neza kuko bibafasha cyane."

Dr Emmanuel Luyirika, uhagarariye ishyirahamwe ryita ku barwaye indwara zidakira ku rwego rw’Afurika avuga ko ikibazo gikomeye gihari ariko ubu buvuzi butaragera mu bihugu byinshi by’ Afurika.

Yagize ati "Ibihugu byinshi usanga byita ku barwayi bari munsi ya 50% by’ ababa bakeneye izi serivisi, mu Rwanda ho bihagaze neza kuko hari ubwisungane mu kwivuza butuma abarwayi bitabwaho, ariko mu bindi bihugu by’ Afurika si ko bimeze. Ishyirahamwe ryacu rikorana na za Leta mu gukora ubuvugizi ku nzego zose, guhugura abakora mu rwego rw’ubuzima n’abaturage muri rusange ku bijyanye n’abarwaye indwara zidakira n'uko bakwitabwaho."

U Rwanda rumaze imyaka 3 rutangiye gukora umuti wa morphine, umwe mu miti yifashishwa mu kwita ku barwayi bafite ububabare bwinshi.

Ku Isi habarurwa abantu miliyoni 40 barwaye indwara zidakira bakeneye kwitabwaho, hafi 80% byabo ni abo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere.

Inkuru mu mashusho


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira