Yanditswe Jan, 04 2022 14:39 PM | 3,950 Views
Bamwe
muborozi bo mu turere twa Rutsiro na
Nyabihu, baravuga ko bashima ko bakorewe imihanda ibafasha kugeza umukamo ku makusanyirizo
n'amakaragiro, ariko bakavuga ko bitaragera ku rwego babyifuzaho.
Ni mu gihe ubuyobozi bw'utu turere, buvuga ko bwatangiye ibikorwa byo gukora imihanda izafasha mu kongera ubwiza n'ubwinshi bw'umukamo.
Munyamboneza Daniel utuye mu Murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro, avuga yatangiye gusoroma ku mbuto nziza ziva ku ikorwa ry'umuhanda uva ku ikusanyirizo rito rya Bitenga, ujya ku muhanda wa kaburimbo wa Karongi-Rubavu uri mu aka karere.
Ikorwa ry'imihanda nk'iyi muri aka karere rirarimbanyije, gusa bagenzi babo bo mu Karere ka Nyabihu nabo bishimira ko hari imihanda nk'iyi yakozwe, gusa ngo hari aho itaragera kandi bibatera igihombo.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubukungu, Etienne Havugimana avuga ko hari gahunda yo gukora iyi mihanda hagamijwe kongera ubwiza n'ubwinshi bw'umukamo, bikazakemurwa bitarenze imyaka ibiri, ku buryo imihanda nk'iyi izaba yageze hirya no hino hafi y'aborozi.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnette avuga ko ubu hatangiye gukorwa no gusanwa imihanga, harimo n'irimo gushyirwamo kaburimbo ihuza amakaragiro n'amakusanyirizo ndetse n'ibyanya bikorerwamo ubworozi bw'inka muri aka karere.
Uturere twa Rutsiro na Nyabihu duherereyemo aborozi b'inka benshi. akenshi bakorera ubworozi ku nkengero za Parike ya Gishwati.
Ubu mu karere ka Rutsiro habarurwa amakusanyirizo mato n'amanini 7, ndetse n'inka zirenga ibihumbi 59.
Ni mu gihe mu karere ka Nyabihu habarurwa amakusanyirizo nk'ayo 19, n'inka zirenga ibihumbi 38.
Fiston Felix Habineza
RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyali 1907.1 Frw mu mwaka wa 2021-2022
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Abanyapolitiki barahamagarira Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu rubyiruko baragira inama bagenzi babo kudashishikarira kwirukira mu Burayi na Amerika
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Abikorera muri Musanze biyemeje gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Iburasirazuba: Abikorera boroje inka imiryango 109 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Jun 29, 2022
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali wasabwe gukemura ikibazo cy’abaturage basiragira ku byangombwa byo kubaka
Jun 29, 2022
Soma inkuru