AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abofisiye 24 ba RDF batangiye guhabwa amasomo abategurira kujya mu butumwa bwa Loni

Yanditswe Mar, 13 2023 17:02 PM | 49,540 Views



Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri mu Karere ka Musanze, hatangiye amasomo y’ibyumweru 2 ahabwa abasirikare b’abosifiye bategurirwa kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Abasirikare bagiye guhabwa aya masomo ni 24 bafite amapeti ya Captain na Lieutenant Colonel bose bo mu ngabo z’U Rwanda.

Ni amasomo yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) gifatanije n’igisirikare cy’U Rwanda (RDF), na Leta y’Ubwongereza binyuze mu kigo cy’Ingabo z’Abongereza gifasha Afurika, British Peace Support Team-Africa.

Major Terry Williams Umuyobozi muri iki kigo cy’Abongereza muri Afurika yavuze ko aya masomo azafasha aba basirikare gukorana na bagenzi babo bazahurira mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.

“Ubu ni ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’ikigo cy’Ingabo z’Abongereza gifasha Afurika n’ikigo cy’U Rwanda cy’Amahoro, mu kwigisha aya masomo by’umwihariko kandi twayatanze no hirya no hino muri Afurika. Aba rero bazunguka uburyo bwiza bwo gukorana n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye mu gihe bahuriye mu butumwa.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro Rtd. Colonel Jill RUTAREMARA avuga ko umwihariko w’aya masomo ari uko ku nshuro ya mbere, abagiye kuyatanga ari abo mu Rwanda.

Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda zifite abofisiye 49 bahuguwe umwaka ushize, bafite ubushobozi bwo gutanga amasomo kuri bagenzi babo bategurirwa kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama