Abitabiriye inama ya CSPOC17 Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi

AGEZWEHO

  • Akarere ka Gisagara kagiye guha amabati asaga 200 abatuye bahuye n’ibiza – Soma inkuru...
  • Ibigo 3 by’ubwishingizi mu buvuzi ntibivuga rumwe n’ihuriro ry’amavuriro yigenga – Soma inkuru...

Abitabiriye inama ya CSPOC17 Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi

Yanditswe Nov, 27 2021 19:48 PM | 122,567 Views



Abagize Inteko Ishinga Amategeko baturutse mu bihugu by’Afurika bihuriye mu muryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza(CommonWealth) nyuma yo gusura umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu karere ka Musanze bishimye uburyo abaturage batujwe neza.

Ni mu gihe abaturage bakiriye abo badepite  bashima uburyo Igihugu gikomeje kubitaho kikabazanira abashyitsi bakabasangiza ibyiza Igihugu kigenda kigeraho bakesha Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu Itsinda ry’abagize inteko zishinga amategeko bagize  bihugu by’Afurika bihuriye mu muryango w’Ibihugu bikoresha  icyongereza(Commonwealth) basuye umugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144.

Batambagijwe ibikorwaremezo byubatswe mu  Kingi bashimishwa n’uburyo abaturage batujwe neza.

Abaturage batujwe muri uyu mudugudu bashimye uburyo basuwe n’aba badepite kugira ngo bihere ijisho ibyiza bagezeho bakesha ubyobozi bw’Igihugu.

Robert BYIRINGIRO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED