Yanditswe Aug, 10 2019 11:57 AM | 12,926 Views
Abagore
bitabiriye inama ya Forbes Africa Women yabereye mu Rwanda biyemeje guhuza ijwi
n'imbaraga, mu rwego rwo kuzamura abandi bagore, bagamije kwiteza imbere no
guteza imbere ibihugu byabo.
Abagore barenga 200 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika kandi bashobora kuzana impinduka mu muryango mugari, bitewe n'ibikorwa bagiye bakora cyangwa bitewe n'imirimo bakora ni bo bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bakiri bato batanze ubuhamya bavuga ko ubuzima banyuzemo ari bwo bwabafashije kuba abo baribo uyu munsi, kandi ko buri mugore yifitemo ubushobozi bwo gufasha abandi.
Christelle Kwizera, ayobora Water Access Rwanda ikwirakwiza amazi aho ubu imaze kugeza amazi meza ku bantu ibihumbi 130 na Patricia Apolot wabaye umugore wa mbere ku rwego rw'isi mu mukino wa kickboxing mu mwaka wa 2015.
Christelle Kwizera yagize ati “Icyanteye imbaraga zo gukora ibyo nkora, ni uko nagiye mpura n'uburwayi mu buzima cyane cyane njya gutangira kaminuza, byatumye ntekereza ko nta mwanya mfite wo gutegereza ko hari undi umfasha cg unyemerera kugira ngo ngire icyo nakora mu isi, ahubwo ko ni aka kanya, ni ubu ngubu.”
Na ho Patricia Apolot we ati “Ubutumwa natanga cyane cyane ku bakiri bato ni ubu: Hari umukobwa muri wowe, aracecetse cyane. |Nta buryo bwo kuvuga afite. Ariko ufite imbaraga zo gufasha uwo mukobwa kumvwa n'amamiliyoni y'abantu. Witerwa ubwoba n'amateka yawe, kuko utari uwa mbere bibayeho.”
Buri mwaka ikinyamakuru Forbes Women Africa kigararaza umugore w'umunyafurika wabaye indashyikirwa mu rwego runaka.
Iki kinyamakuru kandi gitegura inama ihuriza hamwe abagore bazanye cyangwa bashobora kuzana impinduka muri sosiyete, bagasangira ubunararibonye, hagamijwe gutinyura abakiri bato kugira ngo nabo batangire biyubake banaharanire kubaka aho bari.
Ni inama isanzwe ibera mu gihugu cya Afurika y'epfo, akaba ari ubwa mbere ibereye mu kindi gihugu.
Umuyobozi mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, avuga ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda, bisobanuye byinshi.
Ati “Ntekereza ko uretse Afurika yepfo, u Rwanda ni cyo gihugu cyari gikwiye kwakira iyi nama ushingiye ku buryo u Rwanda rushyira imbaraga mu gutera imbere abagore. Ni ibintu byumvikana cyane kandi birafasha abantu kwibonera aho uburinganire hagati y'abagore n'abagabo bugeze, n'uruhare abagore bagira muri guverinoma, mu nzego z'abikorera, cyangwa bakora nk'abashoramari. Rero iyi ni inama y'ingenzi cyane, kandi ihuza abo bagore bose bakora imirimo inyuranye kuganira ku ngingo zinyuranye.”
Umuyobozi
wa ABN Group ari na yo Forbes Women Africa ibarizwamo, Roberta Naicker, avuga
ko abagore b'abanyafurika b'indashyikirwa bakwiye gushimirwa ku bw'uruhare
bagira mu kubaka uyu mugabane.
Yagaragaje ko u Rwanda rukwiye gushimirwa uburyo ruharanira guteza imbere umugore no gushyigikira ihame ry'uburinganire.
Roberta Naicker asanga iyi nama ikwiye gusiga abakiri bato babonye inzira yo kugera ku ntego nziza bafite.
Ati “Turizera ko abantu, by'umwihariko abagore, batahana imbaraga. Ni mu rwego rwo gushimira abakoze byinshi kandi baturutse kure, tukamenya urugendo rwabo n'uko bageze aho bari. Twatangije indi ngingo yo gukurukirana no gufasha by'umwihariko abagore n'abakobwa b'abanyafurika bakiri bato. Tukamenya ibyo bakeneye, n'uburyo bashyigikirwa kugira ngo twizere ko bashobora kugera ku ntego zabo, mu gihe bafite abo bareberaho babigezeho.”
Kimwe cya kabiri cy’abatuye isi ni abagore, bangana na miliyari 3.8. Nyamara 5% gusa y’abagore nibo bayoboye ibigo bigera muri 500 bikomeye.
Abagore bayoboye imishinga y’ubucuruzi ingana na miliyoni 98, nyamara ababona inguzanyo bangana na 23% gusa. Imibare yagaragarijwe muri iyi nama inerekana ko ibigo bifite abagore mu nzego z’ubuyobozi byunguka ari 10.1% mu gihe ahatari abagore muri izo nzego bunguka 7.4%.
Abayitabiriye bavuga ko hagomba gushyirwaho ingamba zikuraho ibikizitira abagore mu nzego zose, kugira ngo bashobore gutanga umusaruro ufatika mu iterambere.
Inkuru mu mashusho
Jeannette UWABABYEYI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru