Yanditswe Jul, 12 2021 19:33 PM | 42,162 Views
Abikorera bo mu karere ka Muhanga bavuze ko bahangayikishijwe n’ubwoko bushya bw’icyorezo cya covid-19 bukomeje gutumbagiza imibare y’abandura, gusa ngo bagomba gukomeza ingamba z’ubwirinzi kugirango iyi mibare igabanuke.
Akarere ka Muhanga gaherutse gushyiraho amabwiriza yihariye, aho buvuga ko azavaho biturutse ku myitwarire y’abaturage mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.
Mu cyumweru cyo kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Nyakanga, akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa 10 mu turere dufite abanduye covid 19 benshi mu gihugu.
Usibye kuba icyo cyumweru aka karere kari gafite abanduye 158, tariki ya 8 handuye abantu 27, ku ya 9 habonetse 28, ku ya 10 handura 11 naho kuya 11 abanduye bari 41.
Ibi nibyo abatuye mu karere ka Muhanga baheraho bavuga ko ubwoko bwa covid 19 buriho buteye inkeke.
Nubwo akarere ka Muhanga katari ku rutonde rw’uturere twashyiriweho amabwiriza yihariye aherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’ukwezi gushize, aka karere kashyizeho amabwiriza y’inyongera aho insengero mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye igize umugi zifungwa, amasoko amwe akaba afunze usibye abacuruza ibyo kurya ndetse n’abakorera mu maduka bagakora basimburana.
Umuyobozi w’akarere ka Muhangam Kayitare Jaqueline avuga ko aya mabwiriza azakurwaho bitewe n’uko abaturage bazitwara.
Abikorera basobanura ko gukurikiza ingamba uko zakabaye cyane cyane ahahurira abantu benshi, ari cyo cyatuma imibare y’abandura muri aka karere irushaho kugabanuka kuko mu byumweru 2 bishize hari aho abandura ku munsi bageraga ku 100.
Prezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal asaba abikorera guha agaciro ubuzima bw’imiryango y’ababo n’ababaganam birinda ikwirakwira rya covid 19 kugirango ibikorwa byabo bizasubire uko byahoze.
Inzego z’ubuzima zitanga inama yo gukurikiza amabwiriza yose y’ubwirinzi bw’icyorezo cya covid19, kugirango abacyandura n’abahitanwa nacyo bagabanuke kuko imibare yerekana ko mu bantu 46.837 banduye kuva mu kwezi kwa 3 umwaka ushize, abagera ku 19.874 bangana na 42% banduye gusa mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa 7 uyu mwaka.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru