Yanditswe Aug, 01 2021 16:17 PM | 42,272 Views
Mu gihe hasigaye amasaha make ngo Perezida wa
Tanzania Samia Suluhu Hassan agire uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda,
abikorera mu bihugu byombi baravuga ko imibanire myiza y’ibihugu ari umusingi
w’iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari.
kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Samia Suluhu atangira uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije gukomeza kunoza umubano w'ibihugu byombi.
Umunyatanzania, Dittfurth Patrick Joseph uhagarariye ibigega by’ibikomoka kuri peteroli Oil Com bifite ishoramari rya Miliyoni 10 z’amadorali, avuga ko gushora imari mu Rwanda ari igikorwa bishimira bitewe nuko boroherezwa mu buryo bwose igihe nta buriganya umushoramari agaragaje mu mikorere.
Yagize ati “Turishimira gukorera mu Rwanda bitewe nuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byorohereza ishoramari kuko buri wese ahabwa amahirwe angina, upfa kuba wishyuye imisoro neza ubwo nawe uzakora ubucuruzi neza.”
“Nta buriganya cyangwa gukwepa imisoro bihari niba ukurikiza amategeko y’igihugu aha ni ahantu heza ho gukorera cyeretse uri umuntu ufite uburiganya, naho ubundi na bagenzi bacu b’Abatanzaniya duhora tubagira inama ndetse na Ambasade ikatugira inama yo kubahiriza amategeko ya hano uyubahirije rwose nta kibazo wagira.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi mu rwego rw’Abikorera PSF, Dr. Joseph Akumuntu avuga ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Tanzania ari umubano bishimira bitewe nuko hejuru ya 90% y’ibicuruzwa byinjira mu gihugu bica ku cyambu cya Dar Saalam, ku buryo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya ku munsi haca byibuze amakamyo ari hagati ya 350 -450.
Gusa ngo haribyo basanga byaganirwaho bikiri imbogamizi.
Ati “Uyu munsi mu by’ukuri ntabwo byoroshye nk’umunyarwanda kujya gufungura kompanyi muri Tanzaniya, kuko bisaba ko haba harimo Umunyatanzaniya ufitemo imigabane myinshi, ugasanga ari imbogamizi hakabamo n’uko no kubona icyangombwa cyo gukora bitoshye hakabamo nuko ibicuruzwa by’u Rwanda byemerewe iminsi 14 bigeze port ya Dar es Saalam, ariko usanga iyo minsi idahagije, cyane cyane ko hari ibindi bihugu nabyo byo muri EAC byagiye bihabwa iminsi igera kuri 30.”
“Dusaba ko bikunze byagera kuri iyo minsi 30 cyangwa hejuru yayo nabyo bikaba byadufasha cyane.”
Uhagarariye ihuriro rihuza ishuti z’abanyarwanda n’abanyatanzaniya mu Rwanda Dr. Musemakweli John avuga iri huriro rishingiye ku guteza imbere umubano ushingiye ku bushuti rimaze imyaka isaga 20, kandi bari mu biganiro ku buryo bafatanya bakorohereza abacuruzi bo mu Rwanda begerezwa ibicuruzwa
Uhagarariye igihugu cya Tanzaniya mu Rwanda, Ernest Jumbe Mangu avuga ko uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ari uruzinduko rufitiye inyungu abaturage bo mu bihugu byombi.
Ati “Ni urugendo rufite agaciro cyane bitewe n’uko ibi ari ibihugu 2 bihana imbibi kandi dufitanye umubano mu bucuruzi, ni byiza ko duteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu kugirango duteze imbere ubucuruzi.”
“U Rwanda ni igihugu cy’ingenzi kuri Tanzaniya nk’uko na Tanzaniya ari igihugu gifite akamaro ku Rwanda, bitewe n’uko ni abaturanyi bakenerana kuri byinshi, kandi urabizi ko ntawuhitamo umuturanyi ni ngombwa rero ko ibi bihugu 2 bigomba gukora ibishoboka kugirango biteze imbere umubano wabyo.”
Imibare ishyirwa hanze n’ikigo Comtrade igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Tanzania bigeze ku gaciro ka Miliyoni 295 z’amadorali yamerika, akaba aricyo gihugu cyiza ku mwanya wa 6 nyuma y’Ubushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saudite n’Ubuhinde.
Ku rundi ruhande kandi ibyo iki gihugu cya Tanzaniya cyohereza mu Rwanda bigeze kuri miliyoni 523 z’amadorali yamerika, bityo u Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa 7 mu bihugu iki gihugu cyoherezamo ibicuruzwa byinshi nyuma y’Ubushinwa, ubuhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabi saudite, Afurika y’Epfo na Kenya.
Bosco Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru